700 bandura kanseri y’inkondo y’umura buri mwaka: Menya byinshi kuri iyi ndwara

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) gitangaza ko kugeza ubu mu Rwanda, abagore n’abakobwa barwaye kanseri y’inkondo y’umura bamaze kugera ku 5.600, mu gihe buri mwaka abarenga 700 bandura iyi ndwara iri ku isonga mu zibasiye abagore n’abakobwa b’imyaka 30–45.

kwamamaza

RBC ivuga ko iyi mibare igaragaza igabanyuka ugereranyije n’iy'Ishami ry'umuryango w'Abibumbye yashyize ahagaragara umwaka ushize. OMS yari yagaragaje ko abarwaye iyi kanseri y'inkondo y'umura mu Rwanda basaga 10.000.

Nubwo hari intambwe imaze guterwa mu gukingira abangavu, aho 90% bafite kuva ku myaka 12 bamaze gukingirwa, haracyari icyuho mu gusuzuma abagore n'abakobwa bari hagati y'imyaka 30-49. RBC ivuga ko abamaze kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura ari 30% gusa, mu gihe ifite intego y'uko bitarenze 2027, 70 % by'abari mu icyo kigero bagomba kuba barasuzumwe.

Ibi kandi bijyana no kuba igihugu gisanganwe intego yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura bitarenze 2027. Gusa Dr. François Uwinkindi;  Umukozi mu Ishami Rishinzwe Indwara Zitandura muri RBC, avuga ko  bari kongera imbaraga mu gusuzuma.

Yagize ati:“Turi gushyira imbaraga mu gusuzuma turifuza ko Abanyarwanda bose babyumva, abadamu, abakobwa bakihutira kwisuzumisha.”

Ubusanzwe Kanseri y’inkondo y’umura iterwa na virusi ya HPV, yandurira cyane mu mibonano mpuzabitsina. Nzabonkira Eloge, umwe mu bahugura abandi mu kuvura, gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura n'iy’amabere, akaba n’umukozi mu Kigo Rwanda Non-Communicable Diseases, agaragaza ko hari ahandi umuntu ashobora gukura iyi virus.

Yagize ati:"Kanseri y’Inkondo y’Umura iri mu cyiciro cya za ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ariko iyo virusi umuntu ashobora kuyikura mu bwiherero budasukuye, kogera mu gikoresho undi yakoresheje, ikajya mu bice biri inyuma y’igitsina noneho muri cya gihe cy’imibonano mpuzabitsina ni bwo ya virusi iva inyuma ku gitsina ikagana ku nkondo y’umura nyirizina.”

Ibi kandi byiyongeraho gutizanya ibikoresho byifashishwa mu gukora imibonano mpuzabitsina (sex toys), kuba umugore yaratangiye gukora imibonano  mpuzabitsina mbere y’imyaka 18, gukorana imibonano mpuzabitsina n' abagabo benshi, ndetse no kurwara izindi ndwara zifata imyanya ndangagitsina.

Urwaye kanseri y’inkondo y’umura agaragaza ibimenyetso birimo kuva amaraso igihe kitari icy’imihango cyangwa mu gihe ari gukora imibonano mpuzabitsina, kugira uruzi rudasanzwe no kunuka mu gitsina, kuribwa mu kiziba cy’inda, cyangwa gutakaza ibiro bidasanzwe.

Icyakora kugira virusi ya HPV ubwayo ntitera uburibwe, ndetse kuyigira ntibisobanura ko umuntu azahita arwara kanseri.

Gusa iyo hari ibimenyetso bibanziriza kanseri, biravurwa ku bitaro no ku bigo nderabuzima. Uwavuwe ahabwa igihe amara adakora imibonano kugira ngo akire neza, akazasubira kwisuzumisha nyuma y’umwaka.

@Imvaho nsha

 Nov 18, 2025 - 11:53