
41,1% by’abahawe gatanya mu Rwanda bari bataramarana imyaka 10
Apr 19, 2026 - 08:30
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yagaragaje ko ingo 2.629 zahawe gatanya zinashyirwa muri système mu mwaka wa 2025, ndetse 41,1% bari bamaranye imyaka itageze kwi 10 babana, mu gihe ingo 18 gusa mu zahawe gatanya ari zo zari zimaranye igihe kirenze imyaka 45.
kwamamaza
Raporo yitwa Rwanda Vital Statistics report 2025 yashyizwe hanze ku wa 15 Mata 2026, igaragaza ko muri 2025 ingo zanditswe muri système ko zahawe gatanya ari 4.479. Muri zo 2.629 zahawe gatanya binyuze mu nkiko mu mwak wa 2025.
Umubare munini w’ingo zahawe gatanya zanditswe muri système mu mwaka wa 2022, izo mu Mujyi wa Kigali zigera ku 1.199, hagakurikiraho Intara y’Iburasirazuba ifite ingo 1.011 zahanye gatanya.
Mu Ntara y’Amajyepfo ingo z’abahanye gatanya ni 976, iy’Iburengerazuba handitswemo ingo z’abahanye gatanya 669, mu gihe mu Majyaruguru ari 592.
Imibare igaragaza ko abo inkiko zahaye gatanya mu mwaka wa 2024 ari ingo 1.068, mu gihe ingo 782 zazihawe mu mwaka wa 2023.
Iyi raporo igaragaza ko gatanya zatanzwe n’inkiko mu mwaka wa 2025 zikanandikwa muri système ziganjemo iz’abantu bari bamaranye imyaka iri hagati y’itanu n’icyenda, kuko abari muri icyo cyiciro ari 693. Abatandukanye bamaranye imyaka ine cyangwa munsi yayo bari 545.
Abatandukanye bamaranye hagati y’imyaka 10 na 14 ni 530 mu gihe abari bamaranye imyaka hagati ya 15 na 19 bahawe gatanya mu mwaka wa 2025 ari 445.
Isesengura ryagaragaje ko mu miryango 4.479 yahanye gatanya, abagize imiryango 3.936 bakomeje kuba mu ntara imwe, mu gihe 543 bo buri wese yagiye mu ntara ye, undi iye.
Itegeko rigenga abantu n’umuryango rivuga ko umwe mu bashakanye ashobora kujya gusaba ubutane kubera impamvu zirimo ubusambanyi, guhamwa n’icyaha gisebeje, kwanga gutanga ibitunga urugo, ihohoterwa ryo ku mubiri, ku mitekerereze, ihohoterwa rishengura umutima, irishingiye ku mutungo cyangwa imyitwarire ibangamiye bikabije urega, umwana bahuriyeho bombi, umwana w’urega cyangwa w’uregwa n’izindi.
Iyo kubana bitagishobotse kubera indi mpamvu itakwihanganirwa n’umwe mu bashyingiranywe nabwo bashobora gutandukana.
Abashyingiranywe baragabanutse
NISR yanagaragaje ko umubare w’ingo zashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko wagabanutse.
Abashyingiranywe mu mategeko bari 52.878 mu 2024, ariko mu 2025 baragabanutse baba 50.256.
Abagabo bashinze ingo benshi bari hagati y’imyaka 25 na 29, mu gihe abagore bashyingiwe bari hagati y’imyaka 21 na 24.
Uturere twashyingiye imiryango myinshi, kuva mu mwaka wa 2000 kuzamura kugera muri uyu mwaka ni Gasabo, Gicumbi, Nyarugenge, Kicukiro, Musanze, Muhanga, Rubavu na Nyamasheke mu gihe ahashyingiwe abantu bake, n'ukuvuga abari munsi y'i 1000 ari i Nyanza, Gisagara na Ngoma.
@Diane Batsinda
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


