Ba DASSO basoje amahugurwa barasabwa kuzarangwa n'ubunyamwuga mu kazi kabo

Kuri uyu wa kane, aba DASSO bashya 349 bari bamaze amezi 3 bahabwa amasomo azabafasha kuzuza inshingano zabo, basoje amahugurwa, biyemeza kuzayakoresha kinyamwuga.

kwamamaza

Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu kane y’abagize urwego rwunganira uturere mu mutekano DASSO, amaze amezi 3 abera mu ishuri ry'amahugurwa rya Polisi i Gishari.

Umuyobozi w'iri shuri CP Robert Niyonshuti, akurikije umuhate w'aba ba DASSO bashya n'ubumenyi bahawe, avuga ko batanga icyizere cy'imyitwarire myiza izabaranga.

Ati "nshingiye ku bumenyi bahawe, umwete bagaragaje mu gukurikira amasomo ndetse n'uburyo bakoze mu bizami bahabwaga dufite icyizere ko bazuzuza neza inshingano zabo. Banyeshuri musoje aya masomo, aya masomo ni ay'itangiriro ariko murasabwa gukomeza kwiyungura ubumenyi ndetse mukarangwa n'ikinyabupfura aho muzakorera hose kuko nicyo shingiro ry'akazi kuri uyu mwuga mujemo wa DASSO".  

Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu witabiriye umuhango wo gusoza aya mahugurwa, asaba aba ba DASSO kuzarangwa n'ubunyamwuga bagira uruhare mu guhangana n'ibyaha hirya no hino mu turere aho bazakorera.

Ati "uyumunsi ni umwanya mwiza wo kwibuka ko dukomeza guhagurukira rimwe kugirango duhashye n'imico mibi ikigaragara hirya no hino, ubusinzi, ubujura, gukubita no gukomeretsa, guhashya ibiyobyabwenge, abana bava mu mashuri, imitangire mibi ya serivise ndetse no kudakemura kugihe ibibazo by'abaturage, ihohoterwa ryo mungo n'ibindi bitandukanye bigenda bihungabanya umudendezo w'abaturage umunsi ku munsi, tukaba twizeye ko amahugurwa azakomeza kudufasha guhangana n'ibyaha ndetse n'ibisa nabyo bigenda bigaragara hirya no hino mu gihugu".

Akomeza agira ati "muzarangwe n'ikinyabupfura, ubunyamwuga, gukorana umurava, kwanga umugayo, gukorera hamwe, kuba abanyakuri no gukora byose mu ishema ry'u Rwanda n'abanyarwanda, muzafatanye n'inzego z'ibanze n'abaturage kwesa imihigo itandukanye bahiga mugihe natwe dukomeje gushaka ubushobozi bwose bukenewe kugirango tuzamure imibereho yanyu ibe myiza kurushaho".             

Ku ruhande rw’abasoje aya mahugurwa bemeza ko bungukiyemo byinshi, barizeza ko inshingano bahawe bazazuzuza kinyamwuga.

Umwe ati "aya mahugurwa ni ingenzi cyane cyane kubana b'u Rwanda bafite intego, bafite ubushake bwo gukorera igihugu cyacu cy'u Rwanda mu rwego rwo kugirango bagiteze imbere, nkanjye wafashe aya mahugurwa amezi 3 maze mpugurwa, nahuguriwe ku kwimakaza gucunga umutekano ndetse no gukorera igihugu cyanjye muri rusange mparanira guteza imbere abaturage b'igihugu cy'u Rwanda".     

Undi ati "aya mahugurwa agiye kudufasha mu kazi tugiyemo hano hanze dufatanya na bakuru bacu dusanze mu kazi turengera abaturage tunarengera ikiremwamuntu".  

Abasoje aya mahugurwa yari amaze amezi atatu, ni abagize urewego rwunganira uturere mu mutekano DASSO 349 barimo abagabo 241 n'abagore 108 bose baturutse mu turere 12.

Mu masomo bahawe hibanzwe ku ajyanye n'imyitwarire mu kazi, ubwirinzi bakoresheje amaboko, ubutabazi bw'ibanze, gukusanya amakuru no kutangira ku gihe n'andi azabafasha kuzuza neza inshingano zabo.    

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Jul 26, 2024 - 07:52