
Uwayezu François Regis yahererekanye ububasha na Candy Basomingera
Jul 23, 2025 - 14:39
Muri Minisiteri ya Siporo habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’Umunyamabanga Uhoraho ucyuye igihe, Uwayezu Jean François Régis, na Candy Basomingera wamusimbuye kuri izi nshingano.
kwamamaza
Uyu muhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, ku biro bya Minisiteri ya Siporo biherereye i Remera kuri Sitade Amahoro. Ihererekanyabubasha rikurikiye Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa Gatanu, tariki ya 18 Nyakanga (07) 2025, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yafashe ibyemezo birimo ishyirwaho rya Candy Basomingera nk' Umunyamabanga Uhoraho mushya muri iyi Minisiteri.
Bisabye iminsi itanu gusa kugira ngo habeho umuhango wo guhererekanya ububasha hagati y’abayobozi bombi. Ni umuhango wayobowe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ukaba wabereye ku cyicaro cya Minisiteri ya Siporo mu Mujyi wa Kigali.

Candy Basomingera yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Kumenyekanisha Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (Rwanda Convention Bureau). Ubu yatangiye ku mugaragaro inshingano nshya nk’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.

@Darius Shumbusho/ Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


