
PSG yasezereye Arsenal, yubaka andi mateka muri UEFA champions league
May 8, 2025 - 11:04
Paris Saint-Germain (PSG) yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya UEFA Champions League isezereye Arsenal ku giteranyo cy’ibitego 3-1, nyuma yo gutsinda umukino wo kwishyura ibitego 2-1, ku wa Gatatu tariki ya 7 Gicurasi (05) 2025, kuri Stade Parc des Princes i Paris, iba yubatse amateka yo kugera ku mukino wa nyuma w'iyi champions itaratwara na rimwe kuva yabaho
kwamamaza
Umukino wo kwishyura wabanjirijwe n’undi wabereye mu Bwongereza ku kibuga Emirates, aho PSG yari yatsinze igitego 1-0. Bivuze ko Arsenal yasabwaga gutsinda nibura ibitego 2-0 kugira ngo ikomeze.
Mu minota 20 ya mbere y’umukino, Arsenal yagaragaje imbaraga zidasanzwe isatira cyane mu gushaka igitego cyo kwishyura hakiri kare. Yagize amahirwe menshi, ariko abakinnyi barimo Declan Rice na kapiteni Martin Ødegaard bayapfusha ubusa.
PSG na yo ntiyagaragaye nk’iyifashe ku gitego cyayo cya mbere kuko yakomeje gushaka ibindi bitego. Ku munota wa 29, umupira wari utewe mu izamu wa PSG wakuwemo na Rice, ariko usanga Fabián Ruiz. Uyu munya-Espagne yawufashe neza ku gatuza, atera ishoti rikomeye atsinda igitego cya mbere cya PSG.
Arsenal yakomeje gusatira ishaka kwishyura ariko biranga. Igice cya mbere cyarangiye PSG iri imbere ku gitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, Arsenal yongeye kugaruka ishaka ibitego ariko kubona inzira igana mu izamu bikomeza kuba ingorabahizi. Ku munota wa 68, PSG yabonye penaliti nyuma y’uko Achraf Hakimi atereye ishoti rikomeye, umupira ukagonga akaboko ka Myles Lewis-Skelly. Nyuma yo kugenzura VAR, umusifuzi yemeje penaliti. Vitinha ni we wayiteye, ariko umuzamu David Raya ayikuramo.
PSG ntiyacitse intege kuko ku munota wa 72 yatsinze igitego cya kabiri binyuze kuri Achraf Hakimi, wagitsinze abifashijwemo n'umupira mwiza yahawe na Ousmane Dembélé wari usimbuye Bradley Barcola.
Arsenal yakoze impinduka kugira ngo ishake uko yakwishyura. Ku munota wa 76, Leandro Trossard yarwaniye umupira awuha Bukayo Saka, atsinda igitego cy’impozamarira ku ruhande rwa Arsenal.
Umukino warangiye PSG itsinze Arsenal 2-1, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi, ihita igera ku mukino wa nyuma.

PSG izahura na Inter Milan ku mukino wa nyuma uteganyijwe tariki ya 31 Gicurasi (05) 2025 kuri Allianz Arena mu Budage. Inter Milan yahageze isezereye FC Barcelone. PSG iracyashaka igikombe cya mbere cya UEFA Champions League mu gihe Inter Milan ifite ibikombe bine by’iri rushanwa.




@Shumbusho Darius/ Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


