
Megan Arens yegukanye ITT muri U19, Abanyarwandakazi babura muri 30 ba mbere
Sep 23, 2025 - 13:53
Umuholandikazi Megan Arens yegukanye umwanya wa mbere mu gusiganwa n’igihe (Individual Time Trial – ITT) mu bangavu batarengeje imyaka 19 muri Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 iri kubera i Kigali. Ni umwanya wari uhataniwe n'abakobwa 47 bo mu bihugu 29.
kwamamaza
Arens yasoje intera y’ibilometero 18,3 akoresheje iminota 25’47’’, yegukana umudali wa zahabu. Ku mwanya wa kabiri haje Paula Ostiz wo muri Espagne, naho uwa gatatu aba Oda Aune Gissinger ukomoka muri Norvege, wakoresheje iminota 26’24’’.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Masengesho Yvonne yabaye uwa 33 mu bakinnyi 47, akoresheje iminota 29’43’’, arushwa iminota 3’55’’ na Arens watwaye umudali. Uwiringiyimana Liliane yabaye uwa 40, akoresheje iminota 30’58’’, arushwa iminota 5’11’’.

Iri siganwa ryitabiriwe n’abakobwa 47 bo mu bihugu 29, aho buri wese yahagurukiraga muri BK Arena agasoreza kuri Kigali Convention Centre.
Umwongerezakazi Erin Boothman, wari mu bari bahanzwe amaso ndetse yambaye nimero ya 1, yahuye n’ikibazo ubwo yazamukaga mu muhanda w’amabuye, bimusaba guhagarara, maze atakaza umwanya, bimuviramo gusoza irushanwa ari ku mwanya wa gatanu.
Abanyarwandakazi babiri bitabiriye iri siganwa ni umusaruro w’irushanwa rya “Rwanda Youth Racing Cup” ryatangijwe na FERWACY mu 2023. Bamaze hafi imyaka ibiri bakina iryo rushanwa riba buri kwezi, aho bari mu bagaragaza impano mu cyiciro cy’ingimbi n’abangavu.
U Rwanda rufite kandi abandi bakinnyi bazakina muri iyi Shampiyona, barimo Byusa Pacifique na Ishimwe Brian bagiye guhatana mu bahungu batarengeje imyaka 19 mu birometero 22,6. Byusa Pacifique niwe urahaguruka mbere, mugihe Ishimwe Brian arahaguruka saa 14:48 ku isaha y' I Kigali.
Naho mu bakiri bato batarengeje imyaka 23, bazahagararirwa na Nkuriliyinka Jackson, Ntirenganya Moïse na Nshutiraguma Kevin.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


