
Umuyobozi mukuru wa HCR i Kinshasa: Ikibazo cy’impunzi z'u Rwanda na RDC ku ruhembe rw'ibiganiro
Aug 27, 2025 - 07:31
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR), Filippo Grandi, yatangiye uruzinduko rw’akazi i Kinshasa muri RDC. Yavuze ko mu byibanze ari ugushaka ibisubizo ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda n’Abanye-Congo.
kwamamaza
Uyu muyobozi mukuru aje mu gihe hakomeje ibikorwa bigamije guhangana n' umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, birimo no gufasha abaturage bahungabanyijwe n’intambara.
Grandi yagaragaje ko imibereho mibi y’impunzi, abasaba ubuhungiro n’abavuye mu byabo bagahungira mu gihugu imbere ndetse no mu bihugu by'ibituranyi bya RDC, asaba ubufatanye bukomeye hagati y’ibihugu byo mu karere.
Yakoreye uruzinduko muri RDC ku wa 26 Kanama (08) 2025, mugihe n'impunzi zisanga 500 z’Abanyarwanda zatahukaga zivuye mu Burasirazuba bwa RDC.
Filippo Grandi yishingikirije ku bunararibonye n’ubushobozi bwa HCR mu gukurikirana ikibazo cy’impunzi, kugira ngo ibikorwa biri gukorwa bigende neza kandi bigire umusaruro mu nyungu z’ibihugu byombi– u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuva muri 2022, HCR imaze gufasha impunzi z'abanyecongo 13 772 gusubira mu gihugu cyabo, mu gihe izibarirwa muri 1 224 592 ziba cyane cyane mu Rwanda, u Burundi no muri Uganda.
@okapi.net
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


