Uwahoze ari Perezida w'Ubufaransa yakatiwe igifungo cy'imyaka itanu ku byaha bifitanye isano na Gaddafi

Uwahoze ari Perezida w’Ubufaransa, Nicolas Sarkozy, yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gucura umugambi mubi mu rubanza rujyanye n’amafaranga yemejwe ko yakiriye mu buryo bunyuranyije n’amategeko aturutse kuri Col Muammar Gaddafi wahoze ayobora Libya.

kwamamaza

Urukiko rwa Paris rwamugize umwere ku bindi byaha, birimo ibya ruswa no gukoresha amafaranga y’inkunga zitemewe mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Sarkozy, w’imyaka 70, yavuze ko urubanza rushingiye ku mpamvu za politiki. Yashinjwaga gukoresha amafaranga yavuye kuri Gaddafi mu kwiyamamaza mu mwaka wa 2007. Gusa ubushinjacyaha bwo bwagaragaje ko Sarkozy yemeye gufasha Gaddafi kwirinda kuba icyitso mu Burayi no muri Amerika.

Umucamanza Nathalie Gavarino yavuze ko Sarkozy yemereye abajyanama be kwegera abayobozi ba Libya mu rwego rwo gushaka inkunga yo kumufasha mu matora. Ariko urukiko rwanzuye ko nta bimenyetso bihagije bigaragaza ko Sarkozy ari we wahise akoresha ayo mafaranga mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Sarkozy yakatiwe imyaka itanu y’igifungo, ndetse no kwishyura ihazabu y'ibihumbi 100 by’amayero. Ashobora koherezwa muri gereza i Paris mu minsi iri imbere, bikaba byaba inshuro ya mbere mu mateka y’Ubufaransa uwabaye umukuru w’igihugu agiye gufungwa.

Sarkozy yatangiye gukorwaho iperereza muri 2013 nyuma y’uko Saif al-Islam, umuhungu wa Gaddafi, atangaje bwa mbere ko Sarkozy yakiriye miliyoni z’amayero azihawe na se,  Gaddafi. Mu 2014, umucuruzi wo muri Lebanoni witwa Ziad Takieddine nawe yavuze ko afite ibimenyetso by’uko igikorwa cyo kwiyamamaza kwa Sarkozy kwatewe inkunga n’amafaranga ya Libya agera kuri miliyoni 50 z’amayero.

Abandi bagarutsweho muri uru rubanza barimo abahoze ari abaminisitiri b’Ubufaransa, Claude Gueant na Brice Hortefeux. Urukiko rwahamije Gueant ibyaha bya ruswa, naho Hortefeux ahamwa n’icyaha cyo gucura umugambi mubi.

Umugore wa Sarkozy, Carla Bruni-Sarkozy, w'umunyamideli ndetse akaba n'umuririmbyi, nawe akurikiranweho icyaha cyo guhisha ibimenyetso no gufatanya mu buriganya bushingiye kuri aya mafaranga, nubwo akomeje kubihakana.

Kuva yatsindwa amatoza mu mwaka w'2012, Sarkozy amaze gukorwaho iperereka inshuro nyinshi. Mu mwaka w' 2024, yakatiwe umwaka umwe w’igifungo, harimo amezi atandatu atari muri gereza, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha amafaranga menshi mu matora yo kongera kwiyamamaza.

Mu 2021, yari yahamwe n’icyaha cyo kugerageza guha ruswa umucamanza mu 2014, aba Perezida wa mbere w’Ubufaransa wahoze ku butegetsi wakatiwe gufungwa. Nyuma yo kujurira, urukiko rwemeje ko icyo gihano agikorera mu rugo yambaye igikoresho kigenzura aho aherereye, aho kujyanwa muri gereza.

Gusa kuri iyi nshuro, nubwo yajurira urubanza rwakomeza ari muri gereza.

@bbc

 Sep 25, 2025 - 16:16