
UE igiye gukuba kabiri imisoro ku byuma bitumizwa hanze yayo
Oct 7, 2025 - 20:08
L’Ubumwe bw’u Burayi (UE) bwatangaje ko bugiye gukuba kabiri imisoro yinjizwa ku byuma bituruka mu mahanga, ikava kuri 25% ikagera kuri 50%, mu rwego rwo “gukiza inganda zacu n’imirimo y’abaturage”, nk’uko byemejwe ku wa 7 Ukwakira (10) n’umwungirije Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Stéphane Séjourné.
kwamamaza
Yifashishije urukuta rwe rwa X, uyu muyobozi yavuze ko iki cyemezo kigamije guhangana n’amasoko y’u Bushinwa ashinjwa gukoresha uburyo butari bwo mu guhatana, bikagira ingaruka ku nganda zaho zibyaza ibyuma umusaruro.
Uretse kongera imisoro, UE yanatangaje ko igiye kugabanya ku kirego cya kimwe cya kabiri ingano y’ibyuma bishobora kwinjizwa ku mugabane bidaciwe imisoro.
@rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


