Umutwe witwara gisirikari watangaje leta ibangikanye, Sudani irushaho kwinjira mu icuraburindi

Umutwe witwara gisirikare wa RSF (Rapid Support Forces) wo muri Sudani watangaje ko washyizeho leta ibangikanye, byongera ikibatsi mu ntambara imaze imyaka ibiri yugarije iki gihugu. Ubuyobozi bwa RSF buvuga ko buri "kubaka ejo hazaza honyine hashoboka" kuri Sudani.

kwamamaza

Ibi byatangajwe na Mohamed Hamdan Dagalo uzwi nka Hemedti, uyobora RSF, mu gihe ku wa kabiri i London habaye inama yo kuzirikana imyaka ibiri y’intambara muri Sudani. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, David Lammy, yasabye inzira iganisha ku mahoro.

Mu gihe RSF ishyiraho iyo leta yise iy'amahoro n'ubumwe ndetse n'abantu 15 bagomba kuzahagararira mu bice byose, imirwano yakomeje, aho igisirikare cyatangaje ko cyarashe ibirindiro bya RSF hafi y’umujyi wa el-Fasher. Ibi byateje ihunga ry’abantu babarirwa mu bihumbi bavuye mu nkambi ya Zamzam, aho bakoze urugendo rw'ibirometero 70, bamwe barimo abana bakicwa n'umwuma.

Hemedti yavuze ko bashaka leta yubahiriza amategeko, itari iya gisirikare. Yasezeranyije serivisi z’ubuvuzi n’uburezi mu gihugu hose. Nimugihe ariko RSF ishinjwa n’Umuryango w’Abibumbye kwica abasaga 400 mu karere ka Darfur.

Kuva intambara yatangira muri Mata (04) 2023 hagati ya RSF iyobowe na Hemedti n'igisirikari cya Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, abantu barenga 150,000 bamaze kwicwa, abandi miliyoni 12 barahunga.

Ubwongereza bwiyemeje gutanga inkunga ingana na miliyari 225 . Minisitiri Lammy yavuze ko isi idakwiye gutererana Sudani, aho abana n’impinja bicwa cyangwa bicwa n’inzara. Ubumwe bwa Afurika bwasabye agahenge gahoraho, bunamagana igitekerezo cyo gucamo Sudani ibice.

 Apr 16, 2025 - 09:53