Canada yahinduye uko ibona Palestine: ese ni igitutu cyahindura Israel na Amerika?

Leta ya Canada yatangaje ko igiye kwemera Leta ya Palestine nk’igihugu cyigenga muri Nzeri (09) 2025, mu Nama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye izabera i New York. Ni icyemezo gikurikiye icy’u Bufaransa n’u Bwongereza byatangaje ko byiteguye gutera iyo ntambwe. Gusa umuntu ashobora kwibaza niba gufata iki cyemezo kw'ibi bihugu bishobora kugira ibyo bihindura ku rugamba Israel ihanganyemo na Hamas muri Gaza ndetse no gushyigikirwa n'inshuti yayo, Amerika.

kwamamaza

Ubwo Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, yaganiraga n'itangazamakuru, yavuze ko iki ari igikorwa kigaragaza "kubaka icyizere cyo kubona ibisubizo binyuze mu buryo bwa Leta ebyiri kigenda gihungabana", bityo ko ari ngombwa gukora igikorwa gifatika.

Carney yavuze ko ubuzima bw’abantu muri Gaza buri mu kaga gakomeye, ndetse ko uburyo bwa kera bwo gutegereza ko Israel n’Ubutegetsi bwa Palestine bumvikana ku mahoro bidashobora gutanga umusaruro. Uyu muyobozi yemeje ko Canada yemera igisubizo gishingiye kuri Leta ebyiri, ariko ko aho ibintu bigeze uyu munsi bisaba icyemezo kirenze amagambo.

Nubwo iyi ntambwe ivugwaho kuba amateka mashya, Israel yamaganye iki cyemezo ivuga ko ari igitutu mpuzamahanga gishingiye ku myumvire itariyo”, kandi ko bishobora "kongerera imbaraga Hamas" ku meza y’imishyikirano.

Ambasade ya Israel muri Canada yavuze ko kwemera Leta ya Palestine idafite ubuyobozi bufite icyerekezo cyangwa inzego zikora ari nko kwemeza ubugome bwakozwe na Hamas ku wa 7 Ukwakira (10) 2023.

Ubuyobozi bwa Palestine bwo bwavuze ko ari icyemezo cy’amateka kandi cy’ubutwari, bukemeza ko bizongera amahirwe yo kwimakaza amahoro n’umutekano mu karere.

Canada yasabye Palestine kugira ibyo yuzuza

Canada yasabye Perezida Mahmoud Abbas ibyo agomba kuzuza mbere yo gushyira mu bikorwa iki cyemezo. Ibyo birimo gutegura amatora ya rusange mu 2026, kutagira igisirikare muri Leta nshya ya Palestine, no gukumira Hamas mu buyobozi bushya. Ibi bisa neza n’ibisabwa n’u Bufaransa.

Nubwo u Bwongereza nabwo bwatangaje umugambi wo kwemera Palestine nk'igihugu cyigenga, bwo bwasabye Israel gukora impinduka mu ngamba zayo, cyane cyane mu bijyanye n’iyubakwa ry’ingo mu bice yigaruriwe. U Bufaransa nabwo bwashimye icyemezo cya Canada, bunatangaza ko bugiye gukorana nayo mu kongera icyizere cy’amahoro mu karere ko mu Burasirazuba bwo hagati.

Perezida Emmanuel Macron yabiganiriye na Carney mbere y’itangazo rigaragaza iyo ntambwe.

Nubwo ibi bihugu binini bishaka kwemera Palestine, bikomeje kubangamirwa n’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel bitabishyigikiye. Perezida Donald Trump, wa Amerika, yavuze ko ibyo nta gaciro bifite, mu gihe Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko ari ugushimira iterabwoba.

Mu by’ukuri, nubwo kwemera Palestine nk'igihugu kwa Canada, u Bufaransa n’u Bwongereza ari intambwe ikomeye, ariko agaciro kabyo ntikagaragara cyane igihe ibihugu bikomeye nka Amerika na Israel bidashyigikiye iyo gahunda, kuko Amerika ifite ijambo rikomeye mu nama y’umutekano ya ONU.

Nyamara, hari igitutu kinini muri Canada, aho abadepite, n'abandi banyapolitike barenga 150 n’ishyaka rya NDP, basabaga ko Leta yabo yemera Palestine. Bivugwa ko Ottawa yatinze gutera iyi ntambwe.

Icyemezo cya Canada gishobora guhindura byinshi mu gushaka amahoro arambye, ariko byose bizaterwa n’uburyo uruhande rwa Palestine ruzuzuza ibyo rusabwa n’uko ibihugu bikomeye bizabifata.

@rfi

 Jul 31, 2025 - 09:11