
Ubufaransa bugiye kwemeza Leta ya Palestine nk'igihugu cyigenga
Jul 25, 2025 - 08:44
Ubufaransa bwatangaje ko mu kwezi kwa Nzeri (09) uyu mwaka buzemeza Leta ya Palestine nk’igihugu cyigenga. Buzaba bubaye igihugu cya mbere mu bihugu bikize bihuriye muri G7 gifashe uyu mwanzuro uremereye ushobora guhindura ishusho ya politiki mpuzamahanga.
kwamamaza
Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) izabera i New York muri Nzeri (09) 2025, azatangaza ku mugaragaro ko Ubufaransa buhaye agaciro k'igihugu cyigenga Leta ya Palestine.
Mu butumwa Macron yashyize ku rubuga X, yavuze ko iki cyemezo gishingiye ku ntego yo gushaka amahoro arambye mu burasirazuba bwo hagati, aho intambara ikomeje kwambura ubuzima abasivile bo muri Gaza.
Yagize ati: “Igikenewe byihutirwa ubu ni uko intambara muri Gaza ihagarara, abasivile bagatabarwa. Amahoro arashoboka. Dukeneye ihagarikwa ry’imirwano aka kanya, n’inkunga nini ikagera ku bantu ba Gaza.”
Yongeyeho ko intego ari ugufasha Palestine kwiyubaka, ikaba Leta ikomeye, ikamburwa intwaro ndetse nayo ikemera Israel. Avuga ko ibyo byose bizagira uruhare mu kugarura amahoro mu karere k'Uburasirazuba bwo hagati.
Ati: “Tugomba no kwizeza kwambura intwaro Hamas, kugarura amahoro no kongera kubaka Gaza. Amaherezo tugomba kubaka Leta ya Palestine, tugafasha ko ikomera, ikemera ko yamburwa intwaro kandi ikemera Israel, byagira uruhare mu mutekano w'uburasirazuba bwo hagati bwose. Nta yandi mahitamo".
Ku ruhande rwa Palestine, ubuyobozi bwakiriye neza iki cyemezo nk’intsinzi idasanzwe. Hussein al-Sheikh, umuyobozi wungirije wa Perezida Mahmoud Abbas, yavuze ko ari ikimenyetso cy’uko Ubufaransa bushyigikiye uburenganzira bwo kwigenga bw’abaturage ba Palestine n’amahame y’amategeko mpuzamahanga.
Perezida Macron yanandikiye ibaruwa Perezida Abbas asobanura impamvu z’icyemezo cye, ashimangira ko ari intambwe ikomeye igamije amahoro n’ituze ku baturage b'impande zombi.
Amerika na Israel bamaganye iki cyemezo
Ariko iki cyemezo nticyakiriwe kimwe n’impande zose. Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko Ubufaransa bushatse guhemba iterabwoba, nyuma y’igitero cya Hamas cyo ku wa 7 Ukwakira (10) 2023, cyahitanye abantu 1,200 muri Israel, abandi 251 bagatwa bunyago.
Netanyahu yanditse kuri X ati: “Leta ya Palestine muri ibi bihe yaba ari aho guhagurukira ngo basenye Israel – ntiyaba ari iyo kuba mu mahoro iruhande rwa Israel.”
Na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanenze iki cyemezo, aho Marco Rubio ushinzwe ububanyi n’amahanga yavuze ko “kitarimo ukwigengesera.”
Amerika n’ibindi bihugu bya G7: nk’Ubwongereza, Canada, Ubutaliyani, Ubudage n’Ubuyapani, byose kugeza ubu ntibyemera Palestine nk’igihugu cyigenga.
Ku ruhande rwa Hamas, uyu mutwe watangaje ko icyemezo cy’Ubufaransa ari intambwe nziza mu cyerekezo cyiza ndetse usaba ibindi bihugu byose ku isi gukurikira urugero rw’Ubufaransa.
Ibihugu 142 byemera Palestine nk'igihugu
Kugeza ubu, ibihugu birenga 140 mu 193 bigize Umuryango w’Abibumbye nibyo byamaze kwemera Palestine nk’igihugu cyigenga. I Burayi, ni ibihugu bike byabikoze, birimo Espagne, Sweden na Ireland.
Mu mateka, Palestine yatangajwe bwa mbere nk’igihugu cyigenga mu 1988 n’umuyobozi Yasser Arafat i Alger muri Algeria, ari na ho habereye ibirori byatangije Leta ya Palestine, ifite umurwa mukuru Yerusalem.
Muri uwo mwaka na 1989, ibihugu byinshi byo muri Afurika n’Amerika y’Epfo birimo n’u Rwanda, DR Congo, Uganda, Kenya na Ethiopia byamaze kwemeza Palestine nk’igihugu.
Intambara iheruka gututumba yongeye gukaza ubukana bw'ikibazo hagati ya Israel na Hamas, aho Israel yagabye ibitero bikomeye muri Gaza bivugwaho guhitana abasivile benshi.
Minisiteri y’ubuzima ya Palestine ivuga ko kuva mu Ukwakira (10) 2023 kugeza ubu, abantu barenga 59,000 bamaze gupfa.
Ibisasu byarimbuye ibice byinshi bya Gaza, abaturage babayeho mu bukene bukabije, inzara ndetse n’amazi make, inkunga z’amahanga na zo zikabangamirwa n’uko Israel igenzura imipaka n'izindi nzira z'ubutabazi, ivuga ko ishaka gukumira ko inkunga zikoreshwa na Hamas.
@rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


