
Uburusiya: Iyicarubozo ryagaragajwe nk' intwaro ikomeje gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi
Sep 23, 2025 - 09:49
Umuryango w’Abibumbye uratangaza ko abatavuga rumwe n'ubutegetsi bw’Uburusiya bakomeje gukorerwa iyicarubozo mu rwego rwo kubacecekesha. Raporo idasanzwe y'uyu muryango ivuga ko bigirwamo uruhare n'abakora mu nzego z'ubuzima.
kwamamaza
Raporo nshya idasanzwe ya ONU ku iyubahirizwa ry'uburenganxira bwa muntu mu Burusiya igaragaza ko urugero rw’iyicarubozo rukomeje kwiyongera ku buryo rutigeze rubaho mbere, ndetse hari urukorwa rugizwemo uruhare n'abaganga.
Iyi raporo ya Mariana Katzarova ishingiye ku buhamya bw’abantu basaga 200, barimo abarokotse, abahoze bafunzwe ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.
Kuva mu mwaka ushize, abaturage barenga 3 900 nibo bamaze guhanwa bazira kugaragaza ukutavuga rumwe ku ntambara yo muri Ukraine, ubutegetsi bwa Moscow bwakomeje kwita “operasiyo idasanzwe.”
Abanyamahanga bafatiwe ku rugamba nabo bashizwe mu bahohotewe, aho abaganga bamwe bagaragaye nk’abafatanyije n’ubutegetsi mu bikorwa by’iyicarubozo.
Katzarova yatanze urugero rw’umusirikare wa Ukraine wafashwe ari inkomere, akavurwa n’umuganga w’Uburusiya. Nyuma yo gutabara ubuzima bwe abazwe, avuga ko yakangutse agasanga afite igifuko ku nda ndetse munsi yacyo baramutwitse bakandika ijambo “Icyubahiro ku Burusiya” hamwe n’inyuguti Z isobanura gushyigikira intambara y'Uburusiya muri Ukraine.
Iruhande rw'ibi kandi, iyi raporo igaragaza ko n'abana bakorerwa iyicarubozo. Muri Nyakanga (07) 2025 gusa, abana barenga 150 bashyizwe ku rutonde rw’abakekwaho ibikorwa by’iterabwoba cyangwa kuyoboka abahezanguni. Bamwe muri bo babanje gukorerwa iyicarubozo kugira ngo bemere ibyo batakoze.
Katzarova ati: “Mu Burusiya, umuntu uwo ari we wese ashobora gushyirwaho icyaha cy’ubuhezanguni.”
Iyi raporo yerekana ko ibikorwa byo gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Uburusiya bikomeje gukaza umurego, ndetse bigakorerwa abaturage bo mu ngeri zose, kuva ku bantu bakuru kugeza ku bana bato.
@rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


