
Nibura 93 bishwe bagiye gushaka ibyo kurya
Jul 21, 2025 - 09:03
Nibura abaturage 93 bo muri Gaza bishwe barashwe n'ingabo za Israel ku cyumweru, tariki ya 20 Nyakanga (07), ubwo bari bagiye gushakisha ibiribwa mu gace k’amajyaruguru ka Gaza, hafi y’umupaka wa Zikim, nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ubuzima y’ako karere. Gusa Israel irabihakana.
kwamamaza
Nk’uko bitangazwa n’abatangabuhamya ndetse n’itangazamakuru ryo muri ako gace, abo baturage barashweho n'ingabo za Israel ubwo bari bateraniye bategereje ibiribwa ahari hategererejwe ikamyo zitwaye imfashanyo. Umuryango w’Abibumbye (ONU) watangaje ko hakabaye harinjiye amakamyo 25 atwaye imfashanyo mu rwego rwo guhangana n’inzara ikomeje guhitana imbaga.
ONU yamaganye icyo gikorwa, igisobanura nk’urugomo rudakwiriye gukorerwa abantu bashonje kandi bari bakeneye ubufasha bwihutirwa.
Ku ruhande rw’igisirikare cya Israel, cyemeye ko cyakoresheje amasasu, ariko kivuga ko byari mu rwego rwo kurinda ayo makamyo yaratwaye imfashanyo kuko zari zishobora kugabwaho igitero. Cyakomeje kivuga ko uburyo ubwo bwicanyi bwagenze bikiri gukorwaho iperereza, ndetse kikanahakana umubare w’abapfuye watangajwe.
Ibi byabaye mu gihe ingabo za Israel zari zatangiye gahunda yo kwimura abaturage bo hagati muri Gaza, cyane cyane abo mu gice cya Deir al Balah, basabwa guhungira mu gace ka Mawasi, kamaze igihe katangajwe nk’akarimo ibikorwa by’ubutabazi.
Ariko n’ubwo bimeze bityo, ako gace nako karimo guterwa ibisasu, nk’uko bivugwa n’abaturage baho.
@rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


