Israël igiye kubaka amazu 3,400 mu gace katavugwaho rumwe i Yeruzalemu

Minisitiri w’Imari wa Israël, Bezalel Smotrich, yatangaje ko igihugu cye kigiye gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka amazu 3,400 mu gace ka Maale Adumim, mu burasirazuba bwa Yeruzalemu, kazwi ku izina rya E1. Ibi yabitangaje mu kiganiro n'itangazamakuru  cyabaye ku wa kane, ku wa 14 Kanama (08)2025, cyiswe" Gushyingura igitekerezo cya Leta ya Palestine".

kwamamaza

Uyu mushinga, watangiye gutegurwa kuva mu gihe cya guverinoma ya Rabin, wari umaze imyaka irenga hafi 20 warahagaritswe kubera igitutu cy’amahanga, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi gahunda ije nyuma y’uko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, atangije umushinga wo gushaka ko habaho igihugu cya Palestina cyigenga. Smotrich yavuze ko kubaka muri E1 ari " ugushyingura ry’igitereko cyo kubaho kwa Palestina nk’igihugu,” ashimangira ko nta na rimwe bazemera ishyirwaho ry’igihugu cya Palestina.

Abatavuga rumwe n’uyu mushinga, barimo umuryango La Paix Maintenant, bavuga ko kubaka muri E1 bizatuma isantere z’abimukira zihuzwa, bikaba bishimangirwa no guca Cisjordanie mo ibice bibiri. Ibi ngo bizakuraho amahirwe yo kugera ku gisubizo cy’amahoro hashingiwe ku gushinga bihugu bibiri, nubwo byemejwe na ONU.

Umushinga wa E1 ni igice cy'ingenzi cy'imijyi irimo Ramallah, Yeruzalemu yo mu Burasirazuba ndatse n'i  Betelehemu.

Uburyo bwose bwari bwaratanzwe mu minsi ishize bwaramaganywe, kandi biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha Inama Nkuru y’Igishushanyo mbonera izemeza itangwa ry’impushya zo kubaka no gutangira gutanga amasoko y’iyo mishinga yo mu bice bigomba kuba biri muri Leta ya Palestine.

Israel itangaje uyu mugambi wayo mu gihe Umuryango w'Abibumbye ndetse n'ibihugu bishigikiye ishingwa rya Leta ya Palestine ifite umurwa mukurru muri Yeruzalemu- Est, bikomeje gusaba ko Israël yahagarika kugenzura (gukoroniza) Cisjordanie. 

 Aug 14, 2025 - 15:14