
Trump ashyize umukono ku itegeko risubukura ibikorwa bya Leta nyuma y’iminsi 43 byarahagaze
Nov 13, 2025 - 10:47
Perezida Donald Trump yasinye itegeko risubukura imirimo ya Leta ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’iminsi 43 yari ishize Leta ihagaritse ibikorwa byayo uretse imirimo y'ingenzi. Ibi byagize ingaruka ku serivisi zitandukanye, abakozi ibihumbi ntibahabwa imishahara ndetse n'urwego rw'ubukungu rurahungabana.
kwamamaza
Perezida Trump yasinye ku itegeko ryemejwe n' Abadepite ku wa gatatu, risubukura ibikorwa bya Leta, rishyiraho ingengo y’imari n’imishahara y’abakozi bari barahagaritswe by’agateganyo. Ni nyuma y’amezi arenga abiri y’impaka ziremereye hagati y’Abarepubulikani n’Abademokarate, zasize Leta idatanga serivisi zirimo n'iz’indege, imfashanyo y’ibiribwa, n’ibarura ry’ubukungu n'ibindi.
Iri tegeko ryatowe n’Abadepite 222 biganje mo Abarepubulikani, kuri 209 batoye oya. Iri tegeko ryari ryamaze kunyura muri Sena mbere, bityo rihita ryemerwa ku buryo ibikorwa bya Leta byitezwe gusubukurwa guhera ku wa Kane.
Iyi gahunda yo gusubukura ibikorwa bya Leta izakomeza kugeza ku wa 30 Mutarama (01) 2026, kandi bizongera ku nguzanyo ya Leta tiliyoni 1.8 z’amadolari ku mwaka, ziyongera ku madeni asanzwe angana na tiliyoni 38. Gusa uko byagenda kose, gusubukura imirimo yose bishobora gufata igihe kugira ngo ibintu bisubire mu buryo busanzwe.
Ubu hasubukuwe serivisi z’indege, gutanga imfashanyo y’ibiribwa, n’ikusanyamakuru ry’ubukungu, byari byahagaze mu gihe cya shutdown. Ariko zimwe muri raporo zirimo izerekeye isoko ry’umurimo n’iz’igipimo cy’ibiciro (CPI) zishobora kutazongera gusohoka, nk’uko White House yabitangaje.
Nubwo iri tegeko ryasinwe, ntiryasubije ikibazo kijyanye n’ubufasha bwa Leta ku bijyanye n’ubwishingizi bwo kwivuza bwa ObamaCare. Abademokarate bari bizeye ko izi mpaka zizatuma habaho amasezerano mashya yo gukomeza ubu bwishingizi, ariko nta cyizere byatanze, uretse ko hateganyijwe ko Sena izabigarukaho mu matora yo muri Ukuboza (12) uyu mwaka.
Abadepite bamwe, barimo Mikie Sherrill (ubu watorewe kuba guverineri wa New Jersey) yagarutse ku ishyaka rye asaba bagenzi be kutaba intwaro z’ubuyobozi bwa Trump. Yavuze ko iyi minsi 43 yangije byinshi kandi nta ntsinzi n’imwe yabonetse.
Ubushakashatsi bwa Reuters/Ipsos bwerekanye ko 50% by’Abanyamerika bashinja Abarepubulikani muba ba nyirabayazana bo guhagarika ibikorwa bya Leta (shutdown), naho 47% bakabishinja Abademokarate.
Impuguke mu bijyanye n'ubukungu bavuga ko iri hagarikwa ry'ibikorqa bya Leta ryagabanyije ubukungu bwa Amerika ku kigero cya 0.1% buri cyumweru, ariko bitezwe ko ubukungu buzongera kuzanzamuka mu mezi ari imbere.
@France24
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


