Kuki Trump yasabye Coca-Cola gukoresha isukari y’ibisheke mu binyobwa byayo?

Perezida Donald Trump yatangaje ko Coca-Cola yemeye gukoresha isukari y’ibisheke mu binyobwa byayo byagenewe isoko ry’Amerika, mu rwego rwo kurwanya umubyibuho ukabije no guteza imbere ubuzima bwiza. Iki cyemezo cyateje impaka hagati y’inzobere mu buvuzi, abahinzi n’inganda z’ibiribwa.

kwamamaza

Uruganda rwa Coca-Cola rusanzwe rukoresha isukari iva mu masaka (high-fructose corn syrup) mu binyobwa byayo muri Amerika.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, Prezida Trump yashimiye ubuyobozi bwa Coca-Cola ku bw’iyo mpinduka yo gukoresha isukari y’ibisheke( Sugarcane), avuga ko ari intambwe ifatika mu rugamba rwo guteza imbere ubuzima bw’Abanyamerika.

Trump yavuze ko iyi gahunda ibaye kimwe mu bikorwa bigize gahunda ye yise "Make America Healthy Again (MAHA)", iyobowe na Minisitiri w’Ubuzima Robert F. Kennedy Jr.

Iyi gahunda isaba ibigo bikora ibiribwa gukuraho ibintu by’ibikorano birimo n’ibirungo bishobora kwangiza ubuzima. Raporo ya MAHA yo mu kwezi kwa Gicurasi (05) yagaragaje ko ikoreshwa ry’umunyu mwinshi n’isukari y’amasaka rifitanye isano n’indwara z’uruhu, umubyibuho ukabije n’indwara zifata abana.

Ariko Trump n’itsinda rye bavuga ko gukoresha ibisheke bizatuma ibinyobwa bibamo isukari isanzwe kurusha iriya y’amasaka, impuguke mu buzima zisobanura ko nabyo nta tandukaniro rinini rihari ku buzima hagati y’ubwoko bwombi bw'isukari. Ariko kandi, kwirinda isukari yongera mu mafunguro y’abantu ni inama ihuriweho n’abaganga benshi.

Abatunganya isukari y’amasaka, cyane cyane abikorera mu burasirazuba bwo hagati bwa Amerika, ntibishimiye iki cyemezo. Perezida w’Ihuriro ry’abatunganya isukari y’amasaka (Corn Refiners Association), John Bode, yavuze ko "guhindura isukari y’amasaka ikajya isimbuzwa ibisheke bizatera igihombo gikomeye ku nganda n’abahinzi bo muri Amerika, bikaba byanateza umwiryane mu bukungu bwo mu gice cy’icyaro."

Yongeraho ko iki cyemezo kidatanga inyungu z’ubuzima ku buryo bufatika, ariko cyateza ikibazo cy'ihungabana ry'isoko, kikongera ibyo Amerika itumiza mu mahanga ndetse benshi bagatakaza akazi.

Ikinyamakuru Reuters dukesha iyi nkuru, kivuga ko ubwo Coca-Cola yemezaga ko hari impinduka zigiye gutangazwa, itigeze itangaza igihe bizatangirira cyangwa niba koko bizaba ari impinduka zihoraho.

Gusa hari amakuru avuga ko isukari y’ibisheke isanzwe ikoreshwa mu bindi bice by’isi nk’u Burayi n’Afurika, ariko igahenda kurusha iy’amasaka.

Nubwo Trump avuga ko ari intambwe izafasha mu kurengera ubuzima, hari abasesenguzi babona ko harimo na politiki y’ubukungu n’iy’amatora, cyane ko leta ya Florida, ari na ho Trump akomoka, ihinga cyane ibishake ugereranyije n'izindi Leta.

Nubwo hagaragaramo intego nziza zo kurengera ubuzima, impaka zo ziracyari nyinshi ku ngaruka z’iki cyemezo haba ku buzima, ubukungu n’ubuhinzi muri Amerika.

@Reuters.

 Jul 17, 2025 - 15:27