
Rwamagana: Abakorera umuhanda wa kaburimbo barataka kwamburwa na kampani ibakoresha
Jul 7, 2025 - 10:42
Abakora mu muhanda wa kaburimbo i Nyagasenyi baravuga ko bamaze amezi atatu badahembwa na kompanyi ya ECOGER, bakavuga ko bajya gusobanuza impamvu batishyurwa nk'abandi bakirukanwa.
kwamamaza
Bavuga ko iyo bagiye kubaza impamvu badahembwa nk'abandi, umukozi wayo akabirukana nabi.
Baganira n'Isango Star, umwe yagize:"Turakora tugahera ku italiki ya mbere tugafunga iminsi 24. Nyuma ya 24, tuba dukwiriye kubona rya shimwe ryacu. Ariko biragenda bikazafata mu zindi 24!"

Muri abo bakozi harimo n'abamaze amezi atatu badahembwa, kandi abandi barahembwe. Iyo babajije impamvu badahembwa, Kagabo; umukozi bwa kampani ya ECOGER, abasubizanya umushiha.
Umwe ati:" Aransinyira nsohoka no ku gipapuro ariko nategereje ko nabona amafaranga, ndayabura. Ngarutse kumubaza, ntacyo yansubije. Uyu ni umunsi wa gatanu nza kugira ngo ndebe ko nabona ayo mafaranga! Ariko n'ubu ntabwo ndayabona. Ikenzeni ya mbere ni imibyizi 23, iya kabiri ni imibyizi 5! Ubwo rero anyirukana gutyo kandi n'utwo nakoreye ntiyatumpereza."

Mugenzi we bahuje ikibazo nawe yibaza impamvu adahembwa kandi imyirondoro ye iba yasohotse nk'abandi.
Ati:" Nibaza impamvu ayo amafaranga adatangwa, byagenze gute? Kandi ubu twinjiyemo tugira ngo adukosorere. Tumuhaye amakarine yacu, yahise ayadutera n'umujinya mwinshi, anadufata nk'aho tutari abantu."
Benshi ku bakora aka kazi usanga batishoboye. Basaba ko umukozi yahabwa agaciro ndetse bagahabwa amafaranga bakoreye akabafasha, cyane ko harimo n'abageze mu myaka y'izabukuru.

Mu kiganiro ku murongo wa telefoni cyagizwe mo uruhare n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana, Kagabo Richard Rwamunono; umukozi ukorera iyi kampani ushinzwe abakozi no gukora urutonde, asobanura ko uko kudahembwa kwa bamwe guterwa no kuba bahemberwa kuri telefoni kandi abahamagawe ntibaboneke ku murongo batari kuyabaha.
Gusa nubwo avuga ibi, hari abakozi umunyamakuru w'Isango Star yasanze batonze umurongo ku biro bye, baje kubaza impamvu batabona amafaranga yabo kandi telefoni zabo zihoraho. Icyo gihe, Kagabo yari yafunze ibiro bye, yibereye kuri telefoni ndetse atabitayeho.
Umuhanda wa kaburimbo aba bakozi bakoramo ni uri kubakwa mu Kagali ka Nyagasenyi mu murenge wa Kigabiro, uzaturuka munsi y'ahitwa kuri demarrage munsi ya gare ya Rwamagana ugere ku kigega Saint Aloys Rwamagana- ku muhanda wa Kigali-Rwamagana.
@ Djamali Habarurema/ Isango Star-Rwamagana.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


