Gisagara: Inka zagenewe abaturage zikubirwa n'abayobozi bo mu nzego zibanze

Bamwe mu batuye Umurenge wa Kibirizi baravuga ko inka za Girinka bemerewe n'umukuru w'igihugu zikubiwe n’ abayobozi bo mu nzego z'ibanze, izindi bakaziha abakire bagiye babaha amafaranga yitwa ay’Ikiziriko kuva 10,000-50,000Frw. Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko bugiye kubikurikirana. Icyakora buvuga ko abatarabona inka za Girinka bakwiye no gushaka ubundi buryo bakwigurira izabo.

kwamamaza

Ubusanzwe amabwiriza avuga ko uhabwa inka ya Girinka Munyarwanda ari umuryango ufite umuntu umwe ushoboye gukora kuva ku myaka 18-64, nta yindi nka woroye cyangwa waragijwe kandi ufite ubutaka nibura m2 1000.

Gusa bamwe mu batuye mu Kagari ka Muyira ko mu Murenge wa Kibirizi, mu Karere ka Gisagara, bavuga ko aya mabwiriza yirengegijwe Girinka munyarwanda ntiyabageraho.

Bavuga ko ibyo byatewe n’ abayobozi b'imidudgudu n'ab'utugari baha inka uwiyushye amafaranga ari hagati ya 10,000 Frw na 50,000Frw afatwa nk’ ay'ikiziriko nuko utayafite ntayihabwe.

Umuturage umwe yagize ati: “Girinka: iyo tureba tubona haba harimo nk’ijonjora kandi bakarishakamo n’amafaranga ngo rimwe ibihumbi 10, 15…gutyo!”

Yifashishije urugero, Undi yagize ati: ”baraje mu rugo nuko babwira umusaza bati ‘ niba udafite ikiziriko cya 15 nta nka uri bubone.’ Nuko arababwira ati ‘ko Kagame yohereje inka z’ubuntu.’ Nuko Papa arababwira ngo ‘njyewe ayo mafaranga ntayo nabona.’ Bahise bayiha umugabo wa ruguru witwa Mudenge. Twe barayitwimye ngo ‘niyo twayiguha n’ubundi uri umukene!”

“ iyo bagusomye ku rutonde mu nama yo ku wa kabiri, ubwo Mudugudu na Gitifu barakubwira ngo shaka ikiziriko. Kandi ikiziriko ni amafaranga. Ni amafaranga ibihumbi 40 cyangwa 50. Iyo uri umukene ntayo ufite bahita bagutaruka.”

Iruhande rw’ibi, banavuga ko hari n'aho abayobozi bo mu nzego z'ibanze bahitamo ubwabo bakagabana izo nka zari zigenewe umuturage, nuko we akayitegereza agaheba.

Umwe ati: “nari nemerewe inka nuko sinayibona ahubwo ibona umuyobozi. Ubu inaha nta muyobozi udafite inka.”

Undi ati: “ariko uwitwa umukene nta nka agira. Abayobozi nibo bayifite.”

“twumva bahera ku murongo nkuko umusaza [ Perezida] atajya arobanura.”

Rutaburingoga Jerome; Ubuyobozi w'Akarere ka Gisagara, avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo, ati: “muby’ukuri, ibyo ntabwo byemewe. Tumenye amakuru twahita duhana uwabigizemo uruhare. Twaraza gukurikirana tukamenya ahonikibazo kiri kugira ngo kibe cyakemuka.”

Ariko anavuga ko abaturage badakwiye guhanga amaso gushaka gahunda ya Girinka gusa, ahubwo bakwiye no gushaka uko bakwigurira izabo.

Ati: “ariko nta n’ubwo bakwiye gutegereza iya Girinka gusa, ahubwo bakwiye gutekereza plan A na B.”

Kugeza ubu abo iyi gahunda yagezeho hirya no hyino mu gihugu bavuga ko yabafashije mu iterambere no kurwanya imirire mibi n'igwingira bitewe n’umusaruro w'ubuhinzi n'uw'umukamo.

Aha ni naho  abatuye I Muyira bahera basaba abo bireba kubakuriraho imbogamizi bagaragaje.

@RUKUNDO Emmanuel/Isango Star- Gisagara.

 Dec 4, 2024 - 16:38