Nyaruguru: Urubyiruko rwiyemeje gukoresha imbaraga zarwo mu byubaka igihugu

Urubyiruko rwo muri aka karere ruravuga ko nyuma yo kumenya amateka yaranze igihugu, rwiyemeje gukoresha imbaraga zarwo mu byubaka igihugu, birimo gufasha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi no gukora imishinga mito ibyara iniyubaayungu.

kwamamaza

Mu kurushaho kumenya aya mateka jenoside yakorewe abatutsi, mu mpera z'icyumweru gishize uru rubyiruko rwasuye urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Cyahinda ruruhukiyemo imibiri yabatutsi basaga 58,000 bishwe mu 1994. Rwasobonuriwe amateka n'uburyo jenoside yateguwe ianashyirwa mu bikorwa. 

Maranatha Gahima; Umuyobozi uhuza imishinga mu ihuriro ry'urubyiruko n'abagore (Youth Empowered Women Network), avuga ko kujyana urubyiruko ahari amateka ya jenoside yakorewe abatutsi bibubakamo imbaraga zo guharanira ko ibyabaye bitazongera.

Ibyo kandi bakabijyanisha no gukora ibikorwa byubaka igihugu birimo no gufasha imfubyi n'abarokotse jenoside yakorewe abatutsi kwiyubaka.  Bagakora imishinga mito ibyara inyungu babikesha inkunga ya miliyoni eshatu ( 3,000,000) z'amafaranga y'u Rwanda yashyikirijwe imiryango 15.

Gahima yagize ati:" Kubazana hano bakabyibonera imbona-nkubone, inyumva-nkumve bituma barushaho kumva uburemere jenoside yakorewe abatutsi yakoranwe, ndetse no kumva imbaraga dufite mu kubaka u Rwanda rushya. No muri iyi minsi yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, twararebye dusanga dukwiye kugira icyo dukora, hanyuma nibwo twabashyikirije iyo nkunga ...yo kwiteza imbere  no gukomeza mu rugendo rw'iterambere."

Yongera ho ko" twabasanye ko bayakoresha baguramo itungo, ugura ikindi kintu kimuteza imbere kuburyo umwaka utaha nk'iki gohe dushobora kumva batubwira bati: 'dore ibyo mwampaye, nari naguze ihene none zabaye ebyiri'."

Bamwe mubo mu miryango yashyikirijwe iyi nkunga, bavuga ko igiye kubashyigikira bakiyubaka, bakagera ku iterambere.

Umwe muri bo yabwiye Isango Star ati:" Iyi nkunga bampaye izamfasha kongera igishoro narimfite kuko cyari gito."

Undi ati:" Iyi nkunga duhawe izadufasha kongera ibyo twakoraga mu buhinzi no mu rugo, nkuko nakubwiraga ngo ncuruza ikigage. Nafataga amasaka ku baturanyi, umuntu uyacuruza akayankopa, none mbonye icyo nzajya mwishyura."

Yongeraho ko "Ibyo bidufasha kwivana mu bukene intego mfite ni uko ngize icyo ngeraho, nakamura inzu."

Uru rubyiruko rugaragaza ko ibi bikorwa rwiyemeje kubikora mu gihugu hose, aho rwahereye mu Karere ka Gatsibo, mu Mirenge ya: Kiziguro, Murambi na Rwimbogo ndetse rukomereza mu Mirenge ya Rusenge, Muganza na Munini yo mu karere ka Nyaruguru.

@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star-Nyaruguru

 Jun 23, 2025 - 14:28