Rayon Sports yasinyishije abakinnyi bashya 

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino wa 2025/2026, aho imaze gusinyisha abakinnyi batatu barimo babiri bashya n’uwari usanzwe ari mu ikipe wongerewe amasezerano.

kwamamaza

Ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Kamena (06) 2025, ni bwo Rayon Sports, izwi cyane ku izina rya Gikundiro, yatangaje ko yasinyishije:

  • Serumogo Ally, wari usanzwe ari umukinnyi wayo, wongerewe amasezerano,
  • Rushema Chris, wakiniraga Mukura Victory Sports,
  • Gloire Tambwe, wakiniraga Musongati FC yo mu Burundi.

Aba bakinnyi berekanwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Rayon Sports, biyongera kuri Musore Michel, umukinnyi w’inyuma ku ruhande rw’ibumoso, uherutse nawe gusinya muri iyi kipe.

Rayon Sports ikomeje kwiyubaka

Rushema Chris, ukina inyuma, yasinye nyuma yo gutandukana na Mukura Victory Sports. Ni umwe mu bazafasha Rayon Sports gukomeza kubaka ubusatirizi bushingiye ku bwugarizi bukomeye.

Tambwe Gloire, ukina hagati mu kibuga ku mwanya wa nimero 8 cyangwa 10, yavuye muri Musongati FC yo mu Burundi. Ni umwanya wigeze gukinwaho na Kevin Muhire mu mwaka w’imikino ushize.

Serumogo Ally, wari umaze imyaka ibiri muri Rayon Sports, yasinyishijwe andi masezerano nyuma y’uko ayari asanzwe arangiye. Akina inyuma ku ruhande rw’iburyo.

Aba bakinnyi bose basinye amasezerano y’imyaka ibiri. Uretse bo, Rayon Sports iracyari mu biganiro n’abandi bakinnyi barimo umunyezamu Drissa Kouyaté, Mohamed Chely, na Rayane Hamouimeche. Abo bakinnyi bamaze iminsi bari mu Rwanda ndetse batangiye imyitozo, bategereje ko bishimirwa n’ubuyobozi kugira ngo na bo basinyishwe.

Dore uko byari byifashe mu mafoto:

@Darius Shumbusho/ Isango Star-Kigali 

 Jun 28, 2025 - 23:21