Ikipe y’igihugu ya Brésil yongeye gushyiraho agahigo mu mateka y’umupira w’amaguru

Ikipe y’igihugu ya Brésil yongeye kwandika amateka, ishimangira ko ari yo kipe yonyine ku isi itarasiba namba imikino y’igikombe cy’Isi kuva yatangira gukinwa mu mwaka w'1930.

kwamamaza

Ibi yongeye kubishimangira nyuma yo gutsinda Paraguay igitego 1-0, mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.

Uyu mukino wari uwa kabiri kuri Carlo Ancelotti, nyuma yo kugirwa umutoza mukuru wa Brésil asimbuye Tite, wari umaze gutandukana n’iyi kipe. Ancelotti yahawe inshingano zo kugeza Brésil kure hashoboka mu gikombe cy’Isi cya 2026.

Brésil yari imaze imikino ibiri ititwara neza, aho yanganyije na Ecuador ubusa ku busa, ndetse ikanatsindwa na Argentina ibitego 4-1. Ni muri urwo rwego umukino wayihuje na Paraguay wabarwaga nk’uw’ingenzi cyane, kuko bari basabwa gutsinda kugira ngo babone amanota yagombaga kubahesha iyo tike.

Igitego rukumbi cyabonetse muri uwo mukino cyatsinzwe na Vinícius Júnior ku munota wa 44, cyahesheje Brésil intsinzi n’amanota atatu yatumye ikomeza urwo rugendo rwo kwitabira igikombe cy’Isi.

Brésil ikomeje kuba igihugu rukumbi cyitabiriye buri gikombe cy’Isi kuva cyatangira mu 1930. Ibi bivuze ko izaba ihari no mu 2026, bikaba bizaba ari ubwa 23 igiye muri iri rushanwa rihuza amakipe akomeye ku isi.

Hari indi mikino yabaye muri Amerika y’Epfo

Mu yindi mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi yo ku mugabane wa Amerika y’Epfo, Argentina yanganyije na Colombie igitego 1-1, mu gihe Uruguay yatsinze Venezuela ibitego 2-0.

Ku mugabane wa Amerika y’Epfo, amakipe atandatu ya mbere ni yo ahita abona itike yo kwitabira igikombe cy’Isi.

Amwe mu mateka ya Brésil mu Gikombe cy’Isi

Brésil ni cyo gihugu kimaze kwegukana ibikombe byinshi by’Isi, aho imaze gutwara ibikombe bitanu: mu 1958, 1962, 1970, 1994 na 2002. Igiheruka cyabereye muri Qatar mu 2022, cyegukanywe na Argentina.

Kuva mu 1930 kugeza mu 2026, Brésil yitabiriye ibi bikombe mu bihe bikurikira: 1930, 1934, 1938, 1950, 1954, 1958, 1962, 1966, 1970, 1974, 1978, 1982, 1986, 1990, 1994, 1998, 2002, 2006, 2010, 2014, 2018, 2022, ndetse na 2026.

@Darius Shumbusho/ Isango Star-Kigali 

 Jun 11, 2025 - 15:03