
BAL 2025: APR BBC yihanije Petro de Luanda, iyitsinda 75-57
Jun 7, 2025 - 23:30
Ikipe ya APR Basketball Club yatangiye neza imikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BAL 2025), itsinda ikipe ikomeye ya Petro de Luanda yo muri Angola ku manota 75 kuri 57.
kwamamaza
Iyi mikino yatangiye ku wa gatanu muri Afurika y’Epfo, aho imikino ya nyuma ya BAL iri kubera ku nshuro ya gatanu. Ni ubwa mbere iyi mikino ya nyuma ibereye hanze y’u Rwanda, nyuma y’imyaka ine yikurikiranya ibera i Kigali.
Petro de Luanda, ifite igikombe cya BAL giheruka, niyo yahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana uyu mukino. Gusa APR BBC yagaragaje ko ari ikipe yiyubatse ifite intego, ikoresheje ubuhanga bw’abakinnyi bayo n’ubushake bwo kwitwara neza.
Petro yatangiye umukino yitwara neza, itsinda agace ka mbere ku manota 19 kuri 11. Nyamara APR BBC ntiyacitse intege, kuko yigaranzuye mu gace ka kabiri itsinda amanota 26 kuri 14, bituma igice cya mbere kirangira iyoboye n’amanota 37 kuri 33.
Mu gice cya kabiri, APR BBC yakomeje guhatana, itsinda agace ka gatatu ku manota 24 kuri 13. Petro yagerageje kwigaranzura mu gace ka nyuma, ariko ntibyayikundira kuko APR yakomeje kuyobora kugeza ku musozo. Umukino warangiye APR BBC itsinze ku manota 75 kuri 57.
Iyi ntsinzi yahesheje APR BBC umwanya wa gatanu, bivuze ko izahura n’ikipe izaba iya kane. Naho Petro de Luanda, yasoje ku mwanya wa gatandatu, izakina n’izaba iya gatatu.





@Darius Shumbusho/ Isango Star-Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


