
Nyamagabe: Gusigirwa ibitunga abana ntibabihabwe bituma abo mu miryango yifite bagira imirire mibi n'igwingira
Dec 13, 2024 - 12:42
Bamwe mu bajyanama b'ubuzima baravuga ko bahangayikishijwen'amafunguro atuzuje ubuziranenge, abana bo mu ngo z'abifashije batekerwa n'abakozi, bikabatera imirire mibi n'igwingira aho amata bayashyiramo amazi, n'ibindi.... Ubuyobozi bw'akarere buvuga ko ababyeyi badakwiye kuba baterera iyo, ahubwo bagakurikiranira hafi imibereho y'umwana uba wasigaye imuhira.
kwamamaza
Abajyanama b'ubuzima bavuga muri izi ngo z'abifashije akenshi ababyeyi bazindukira mu mirimo, amasaha menshi abana babo bari munsi y'imyaka itanu bakaba bari kumwe n'abakozi bo mu rugo.
Nubwo ababyeyi baba babasigiye amafunguro, abajyanama b'ubuzima bavuga ko hari izo bageramo bagasanga abana bari mu murongo w'abafite imirire mibi n'igwingira. Bavuga ko nyuma yo gukora ubugenzuzi basanga intandaro ari amafunguro atujuje ubuziranenge bitewe nuko amata bayongeramo amazi, n'ibindi biba byasizwe n'ababyeyi ntibabihe abana uko biri.
Umwe yagize ati: “hari igihe umuha ibyo byose nuko agaca inyuma akanabigurisha. Nk’amagi, isukari, amata.”
Ibi kandi bihurizwaho n’abajyanama b’ubuzima batandukanye, bamwe bongeraho ko hari n’ababyeyi basigira abakozi ibyo kugaburira abana ahubwo bakabyirira.
Undi ati: “ni kwakundi abakire basigira umukozi abana nuko akamusiga nk’igi ku munwa ubundi akaryirira! Cyangwa se akayarundanya akora uburyo bw’amayeri noneho akazayacisha ku ruhande akaba afite abantu bazayigurira. Ubwo wa mwana rya gi ntaryo yabonye na cya gikoma hari ubwo atakibonera igihe. Udashyizeho uruhare rwawe, ntabwo abakozi ari abantu bizewe.”
“hari igihe umusigira litiro y’amata nuko akongeramo amazi menshi cyangwa se yayatetse akameka, rero ntabwo yabwira nyirabuja cyangwa sebuja ngo bya bindi byanemetse! Ashobora kubimuhisha hanyuma umwana akirirwa ubusa.”
HAKIZIMANA Naivasha Bella; umukozi mu kigo cy'igihugu gitsura ubuziranenge muri gahunda yo kuzamukana ubuziranenge mu cyiciro cyo kuzamura abatunganya ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, cyane cyane abo mu nganda nto n'iziciriritse, avuga ko buri wese utegura ifunguro n'ababyeyi ubwabo bakwiye kwita ku buziranenge bw'amafunguro, niba koko afite intungamubiri zuzuye.
Ati:”ifunguro ryujuje ubuziranenge rigomba kuba rifite n’intungamubiri zuzuye. Zigomba kuba n’ubundi zageze kuri ya sahani zihari. Bisaba ko nanone wateguye rya funguro neza ukuzuza ibisabwa.”
“ icyo rero dusaba ni ukureba ubuziranenge bw’ibiribwa cyangwa ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi kuko umwana ukiri hasi utamuhaye ibyujuje intungamubiri ntabwo yakura neza.
UWAMARIYA Agnes; Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, avuga ko buri mubyeyi adakwiye kuba tereriyo, ahubwo agakurikiranira hafi imibereho y'umwana uba wasigaye imuhira.
Ati: “imiryango yarwaje imirire mibi, buri wese ni ukwihugura kuko ibiri mu mboga zitukura sibyo biri mu mboga z’umuhondo, sibyo biri mu mboga z’icyatsi, imbuto zitukura, iz’umuhondo...hagiye hari ibintu bitandukanye bisaba ko babigiramo ubumenyi ndetse bakabisobanurira n’abakozi babo kandi ukamukurikirana ukareba ko abikora neza. Ariko ikirushijeho, buri wese akubahiriza isuku kuko igira uruhare runini mu mikurire y’umwana n’imirire myiza.”
Imibare iheruka kugaragazwa mu cyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umwana n'umubyeyi muri aka karere ka Nyamagabe, yerekana ko muri aka karere ibipimo by’ imirire mibi n'igwingira byavuye kuri 33% by’abana bari munsi y’imyaka ibiri bari bafite ikibazo cy’igwingira mu myaka ine ishize ariko ubu bakaba bageze kuri 19%.
Kugira ngo iyi mibare ikomeze igabanuke, ikigo cy'igihugu gitsura ubuziranenge gishishikariza buri wese kwita ku buziranenge bw'uruhererekane bw'amafunguro akomoka ku buhinzi n'ubworozi.
@RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


