
Kigali: Abafite virus itera Sida mu nama nyunguranabitekerezo ku byugarije imibereho yabo
Jul 14, 2025 - 11:25
Amahuriro y'abantu bafite virus itera sida baturutse mu bihugu bitandukanye bahuriye mu mujyi wa Kigali mu nama nyungurana-bitekerezo, aho bari kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo abafite virus itera sida bakomeze kugira ubuzima bwiza, kandi babone serivise nziza ku bijyanye n'ubuvuzi ndetse no kurwanya akato n'ihezwa bikomeza kugaragara hirya no hino.
kwamamaza
Amahuriro y'abantu bafite virus itera sida baturutse mu bihugu bitandukanye bahuriye mu mujyi wa Kigali mu nama nyungurana-bitekerezo, aho bari kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo abafite virus itera sida bakomeze kugira ubuzima bwiza, kandi babone serivise nziza ku bijyanye n'ubuvuzi ndetse no kurwanya akato n'ihezwa bikomeza kugaragara hirya no hino.
Iyi nama yabaye mu mpera z'iki cyumweru, yateguraga inama irahuriza hamwe abashakashatsi mu bijyanye n'ubuzima baturutse hirya no hino ku isi hagamijwe kushaka ibisubizo ku bijyanye n'ubwandu bushya bwa virus itera sida ndetse n'imibereho y'abayifite.
Mutambuka Deo; umunyamabanga nshingwabikorwa w'urugaga nyarwanda rw'abafite virus itera sida, yavuze ko iyo nama nayo yabanjirijwe no kurebera hamwe ibyugarije abafite ubwandu bwa sida muri rusange.
Ati:" Turi kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo abafite virus itera sida bakomeze kugira ubuzima bwiza, babone serivise nziza ku bitaro ndetse no kurwanya akato n'ihezwa bikomeje kugaragara ari ku bantu bafite virus itera sida, ku bana ndetse no mu miryango no mu mashuri."
Yongera ho ko ibyo bizagerwe ho ku bufatanye bw'inzego hamwe n'ubuvugizi butandukanye.
Ati:"Uko bigaragara, ushingiye ku mibare y'uko bimeze uyu munsi, akato n'ihezwa bigenda birushaho kuba kenshi, cyane cyane mu mashuri y'abiga babamo. Ariko ku mibare y'ubwandu bushya, nubwo irimo irazamuka mu rubyiruko, dushingiye ku nama igiye kuba, aho abashakaahatsi batandukanye bo mu bihugu bitandukanye bagiye kugaragariza Isi uko ibibazo bigendanye n'ubwandu bushya bw'agakoko gatera sida, uko imibereho y'abafite verusi itera sida, uko ibintu bigenda bihindagurika, uko ibigendanye na virusi itera sida bihagaze."
"Ariko tukaba dutekereza ko: ni amahirwe, ni umwanya mwiza. Binarebana no ku bibazo kuko ubu inkunga zijyanye no kwita ku mibereho myiza y'abafite virus itera sida igenda igabanuka. Dutekereza ko uyu munsi... ni amahirwe kuri twebwe ndetse na bagenzi bacu bo mu bihugu bitandukanye mu gukora ubuvugizi kugira ngo bagire ubuzima bwiza kuko nabo ni abantu nk'abandi."
U Rwanda ruri mu bihugu bitanu bya Afurika bikora cyane mu guhashya virusi itera SIDA kuko abanyarwanda 95% bafite virusi itera SIDA babizi, ndetse 97.5% mudi bo bafata neza imiti igabanya ubukana, naho 98% virusi yaragabanutse mu maraso.
Nubwo inzego z'ubuzima mu Rwanda zIvuga ko mu gihe ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bugenda bugabanuka muri rusange, imibare ya raporo yakozwe umwaka ushize igaragaza ko mu rubyiruko ruri hagati y'imyaka 15 na 24 ho bugenda bwiyongera kuko buri ku kigereranyo cya 35%.
@BERWA GAKUBA Prudence/ Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


