ActionAid yatangije umushinga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Umuryango wa ActionAid watangije umushinga uzamara imyaka ibiri hagamijwe kuzamura ubushobozi bw’urubyiruko no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

kwamamaza

Ni umushinga uzaterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU), ukazibanda ku rubyiruko 1200 rwo mu Turere twa Gasabo na Karongi.

Uwamariya Josephine, Umuyobozi wa ActionAid mu Rwanda, agaragaza ko uyu mushinga uzakorerwa mu Mirenge ya Rugabano na Gitesi muri Karongi ndetse no mu Karere ka Gasabo mu Mirenge ya Rusororo na Kinyinya.

Yatangarije Imvaho Nshya ko ActionAid yatangije umushinga wo kubaka ubushobozi bw’urubyiruko mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, urubyiruko ndetse n’irikorerwa n’abagore.

Uwamariya yagize ati: “Hari ikibazo cyo kurwanya inda ziterwa abana b’abangavu, bivuze ko bava mu mashuri n’abari mu mashuri ntibige neza”.

Uwamariya Josephine, Umuyobozi wa Action Aid mu Rwanda (Foto Kayitare J.Paul)

Abana 1200 bari mu myaka hagati ya 10 na 18 bazashyirwa mu matsinda (Clubs) ku ishuri aho biga, ndetse n’abatari ku ishuri ngo bazagerwaho n’iyi gahunda.

ActionAid ishimangira ko abazagerwaho n’iyi gahunda y’umushinga watangijwe ko 60% ari abakobwa mu gihe 40% ari abahungu. 

Abatari mu mashuri bazagerwaho muri uyu mushinga, ni abari hagati y’imyaka 18 na 24 bakazubakirwa ubushobozi.

Ubuyobozi bwa ActionAid buvuga ko bazahurizwa hamwe, bagashyirwa mu matsinda bakaganira kuri iki kibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakanahurizwa hamwe mu rwego rwo gufashanya.

Bavuga ko bazakorana n’ibigo bitanga serivisi z’ubuzima nka Isange One Stop Center kuko ngo ni ho urubyiruko rujya gushakira serivisi ruba rukeneye.

Uwamariya yongeyeho ati: “Izo serivisi zikwiye kuba ari serivisi zinyura urubyiruko kandi rukumva ruzisanzuyeho, kuko ikibazo abana batubwira baravuga ngo erega izo serivisi zirahari ariko ugerayo bagatangira kukubaza ibibazo byinshi bagatinya ko babibwira n’ababyeyi babo”.

Asaba ko urubyiruko rukwiye guhabwa serivisi zirunyuze.

Ati “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iryo ni ryo hohoterwa rikomeye, uyu mushinga ukaba uzibanda kuri iri hohoterwa kubera ko bafatirana abana b’abakobwa n’abahungu bake. 

Twabonyemo ibintu byinshi, harimo ubukene, kubeshywabeshywa babaha ubuhendabana, aho biganisha ni ukwereka urubyiruko ubwo buhendabana kuko bubashyira mu kaga”.

Avuga ko guhuriza hamwe no kubaka ubushobozi ari byo by’ibanze muri uyu mushinga watangijwe.

Uwitonze Donatha, umukozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore, agaragaza ko urubyiruko rukeneye cyane kumenya uburenganzira bwabo akerekana ko ibyo bidahagije.

Ati “Ibyo ntibihagije kuko hari n’umuco wa ‘Ceceka’ ugomba gucika. Umwana wahohotewe yaba umukobwa cyangwa umuhungu akwiye kumva ko ari uburenganzira bwe gutanga amakuru ku ihohoterwa yakorewe”.

Ambasaderi w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo, agaragaza ko EU izafasha ActionAid mu kubaka sosiyete sivili zikorera mu Mijyi no mu bice by’icyaro hagamijwe gufasha urubyiruko mu kurwigisha uburenganzira ku buzima bw’imyororokere.

Yongeraho ko hari n’uburyo bwo guhindura imyumvire y’umuryango nyarwanda mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umutoni Aline, Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere umuryango no kurengera umwana muri Minisiteri Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango (MIGEPROF)  ashimira uruhare rwa sositeye sivili mu guhangana n’ikibazo k’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ashimangira ko kurirwanya ari ibintu bizabafasha mu kubaka umuryango mwiza w’ejo hazaza. 

Ati: “Kurwanya ihohoterwa n’ibindi bibazo bibishamikiyeho bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye”.

Agaragaza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina atari ikintu umuntu yarwanya wenyine, bisaba ubufatanye.

Ati: “Urubyiruko ni rwo ruzi ibituma bakorerwa ihohoterwa nitubegere babitubwire, baganirizwe. Iyi izaba ari inkunga ikomeye cyane.

Asaba ActionAid gukorana n’Inzego z’ibanze kuko ngo ni zo zibana n’abakorerwa ihohoterwa kandi bamenya amakuru yabo mu buryo bwihuse.

Mu Karere ka Karongi habarurwa abana 417 batewe inda bahohotewe, batarageza imyaka y’ubukure. Aka karere kandi gafite imiryango 400 ikurikiranwa n’ubuyobozi kuko yigeze kubamo amakimbirane arimo n’ashingiye ku ihohoterwa.

 Mar 28, 2022 - 11:32