
Icyemezo cya Amerika ntikizabuza imirimo ya ONU gukomeza
Jan 9, 2026 - 10:09
Umuryango w’Abibumbye (ONU) watangaje ko ibikorwa byawo bizakomeza nk’uko bisanzwe, nubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zivanye mu miryango n’amashami atandukanye agize uyu muryango mpuzamahanga.
kwamamaza
Ibi byatangajwe ku wa Kane, nyuma y’aho mu ijoro ryo ku wa Gatatu ku wa 7 Mutarama (01) 2026, Perezida wa Amerika atangaje icyemezo cyo kuva mu miryango mpuzamahanga myinshi irimo n’iy’Umuryango w’Abibumbye, avuga ko hari amasezerano n’inzego Amerika ibona ko zidaharanira inyungu zayo.
Hashingiwe ku masezerano shingiro y'uyu muryango agena ko imisanzu igenewe ingengo y’imari isanzwe ya ONU n’iy’ibikorwa byo kubungabunga amahoro byemezwa n’Inteko Rusange, kandi ko ari inshingano zitegetswe ku bihugu byose bigize uwo muryango, birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk'umunyamuryango uhoraho.
Mu itangazo, umuvugizi wa ONU yagize ati: "Nk'uko twakomeje kubishimangira, umusanzu utegetswe ugenewe ingengo y'imari isanzwe y'Umuryango w'Abibumbye n'ingengo y'imari igenewe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, byemejwe n'Inteko Rusange, ni inshingano ziteganywa kuri buri gihugu kigize uwo muryango, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo."
Mu bikorwa by'umwaka w' 2026, Inteko rusange ya ONU yemeje ingengo y'imari isanzwe ya miliyari 3.45 z'amadolari ya Amerika, igabanukaho 15% ugereranyije n'imyaka ishize ndetse n'abakozi bagabanukaho 19%.
Icyakora, icyemezo cya Amerika kizagira ingaruka ku nzego n’imiryango 31 bya ONU. Muri zo harimo Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe imibereho y’abaturage (UNFPA), gifasha mu kwita ku buzima bw’ababyeyi n’abana ndetse no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Harimo kandi amasezerano mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye ku mihindagurikire y’ibihe (UNFCCC), agamije guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, n’ikigega cya ONU gishinzwe guteza imbere demokarasi, kikanashyigikira imishinga ya sosiyete sivile igamije kwimakaza demokarasi.
Gusa umunyamabanga mukuru wa ONU, António Guterres, yavuze ko imiryango yose igize ONU izakomeza gusohoza inshingano zayo nk’uko yazihawe n’ibihugu biyigize. Yashimangiye ko ONU ifite inshingano zo gutanga umusaruro ku bantu ishinzwe.
Ati:"Imiryango yose igize Umuryango w'Abibumbye izakomeza gushyira mu bikorwa inshingano zayo nk'uko yazihawe n'ibihugu bigize uyu muryango."
Ku bijyanye no kuva kwa Amerika mu UNFCCC, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Simon Stiell, yavuze ko icyo cyemezo ari intambwe isubiza inyuma ubufatanye mpuzamahanga bwo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere. Ariko ashimangira ko UNFCCC izakomeza gukora, ndetse inafunguriye umuryango Amerika mu gihe yazahitamo kongera kuwusubiramo mu bihe biri imbere.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


