
Leta ya RD Congo yasabwe gushyira ku murongo abarwanyi ba Wazalendo
Jan 15, 2026 - 09:54
Abanyapolitiki n'abandi bavuga rikumvikana bo mu ntara ya Maniema basabye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufata ingamba zihamye zo kugenzura no kuyobora abarwanyi ba Wazalendo. Ni nyuma y’imirwano imaze iminsi hagati ya Wazalendo n’ingabo za Leta (FARDC) mu teritwari ya Kailo, imirwano yateye ihungabana abaturage ndetse bakava mu byabo.
kwamamaza
Abarwanyi ba Wazalendo bamaze iminsi isaga 10 bahanganye n'ingabo za Leta (FARDC) mu gace ka Kasenga Numbi ko muri Kailo, mu ntara ya Maniema iherereye mu Burasirazuba bwa RDC.
Si rimwe, si kabiri ndetse si muri Maniema gusa izi mpande zombi zumvikanye zihangana nubwo ari abafatanyabikorwa mu rugamba ndetse intwaro Wazalendo ikoresha izihabwa na FARDC.
Gusa kuri iyi nshuro, muri Maniema, iyi mirwano yatumye abaturage benshi bava mu byabo, bahunga berekeza mu mashyamba, basigara badafite aho baba, nta biribwa n’ibikoresho by’ibanze, ndetse batabasha kubona ubutabazi.
Eddy Moke Sumaili, umwe mu bavuga rikumvikana bo muri teritwari ya Kailo, yasabye by’umwihariko Umukuru w’Igihugu gushyira imbaraga mu gukemura ikibazo ya Wazalendo mu buryo burambye. Yagaragaje ko kutagikemura neza byateza umutekano muke n’ibibazo by’ubutabazi byakwibasira intara yose.
Yagaragaje impungenge z’uko abarwanyi ba Wazalendo barwana n’ingabo za Leta, nyamara bakagombye kuba abafatanyabikorwa.
Radio okapi yatangaje ko aba bavuga rikumvikana n'abanyapolitiki banagejeje ubusabe bwabo kuri ba Minisitiri batandukanye barimo Jacquemin Shabani; Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Guy Mwadiavita; Minisitiri w'ingabo, ndetse na Minisitiri w'ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage, babasaba kwihutira kwinjira muri iki kibazo.
Banahamagariye abayobozi n’abakomoka muri Maniema bakomeye kujya i Kindu bagakangurira abarwanyi ba Wazalendo gutanga amahoro no kugira imiyoborere iboneye. Bashimangira ko kubungabunga amahoro ari inshingano za buri wese, bitareba Perezida Félix Tshisekedi wenyine.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


