Ethiopia: Inyeshyamba za Tigray zatangaje ko ziteguye guhagarika imirwano

Inyezamba za Tigray zatangaje ko ziteguye gutanga agahenge ndetse no gukomeza ibiganiro by’amahoro biyobowe n’umuryango w’Afurika yunze ubumwe. Zavuze ko zakuyeho inzitizi ku biganiro na leta ya Addis Abeba kugira ingo bashyire iherezo ku ntambara bamazemo hafi imyaka ibiri.

kwamamaza

Ibi byatangajwe nyuma y’ibyagiye bivugwa n’amahanga ubwo huburwaga  imirwano  ndetse igakaza umurego muri Kanama(8) ku nshuro ya mbere nyuma y’amezi menshi yatanzwe agahenge bigasa n’ibishyize iherezo ku biganiro by’amahoro byari byaratangijwe.

 Muri iryo tangazo, Ubuyobozi ba Tigray bavuze ko “ guverinoma ya Tigray yiteguye kujya mu biganiro by’amahoro biyobowe  n'Umuryango w'Afurika yunze ubumwe."

 Bwanavuze ko “twiteguye guhagarika imirwano mu buryo bwihuse kandi bwumvikanyweho kugira ngo habeho umwuka mwiza."

 Guverinoma ya Ethiopia yabanje kuvuga ko yiteguye ibiganiro bidasubirwaho mu gihe icyo ari cyo cyose, aho ariho hose, ariko kandi byunganirwa na AU ifite icyicaro gikuru cyayo i Addis Abeba. 

Ishyaka rya TPLF  ryamaganye bikomeye uruhare rwa Olusegun Obasanjo;intumwa ya AU, rivuga ko ari ku ruhande rwa Abiy Ahmed; minisitiri w’intebe wa Ethiopia.

Taye Dendea, Minisitiri ushinzwe ibijyanye n’amahuru mur’iki gihugu, yavuze ko iri tangazo rya TPLFari intambwe nziza, ashimangira ko ingabo za Tigray zigomba kwamburwa intwaro mbere y’uko ibiganiro bitangira. 

Guterres yasabye ko ingabo za Eritrea zitaha Itangazo rya TPLFryahuriranye n’umwaka mushya wa Ethiopia, gusa ntirigaruka ku busabe budasanzwe uretse inzira y’amahoro yo gukemuramo amakimbirane, babifashijwemo n’abahuza bemeranyijeho, ndetse n’indorerezi mpuzamahanga.  

 Debretsion Gebremichael; Umuyobozi wa TPLF, mu ntangiriro z'uku kwezi yari yasabye ko habaho amasezerano y’amahoro agena uburyo ntavogerwa ku kiremwamuntu, gusubizaho serivise zimwe mu ntara ya Tigray, zirimo kubona ibiribwa, gukemura ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi, itumanaho ndetse n’amabanki akongera gukora. 

 Mu ibaruwa yandikiwe umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Antonio Guterres, yasabye kandi ko ingabo za Eritrea zava muri Ethiopia ndetse n’ingabo za leta zikava mu burengerazuba bwa Tigray, akarere kavugwaho rumwe n’abanya- Tigray n’abanya-Amharas, ubwoko bwa kabiri bwinshi kandi bukomeye muri iki gihugu.

Kuva ku 24 Kanama(8) nibwo imirwayo nongeye gukaza umurengo, impande zombie zishinjanya kurenga ku masezerano y’agahenge yashyizweho muri Werurwe(3). Imirwano iheruka kuba hafi y’umupaka wa Tigray uherereye mu majyepfo y’iburasirazuba ariko nyuma yahise ikwirakwira mu turere two mu burengerazuba no mu majyaruguru ya Tigray. TPLF ishinja ingabo za Ethiopia na Eritrea kugaba igitero gikomeye kuri Tigray ku ya 1 Nzeri. 

Ku wa kane, Umuryango w’abibumbye wavuze ko imirwano yongeye gukomera yahagaritse ibikorwa byo gutanga imfashanyo zikenewe cyane muri Tigray bikagarikwa, haba mu nzira zo ku butaka n’izo mu kirere.  

Amasezerano yo muri Werurwe(3) yemereraga imodoka zitwara abagenzi kujya mu murwa mukuru wa Tigray, Mekele, bwa mbere kuva hagati mu Kuboza. Umubare utari muto w'abasivili barishwe kuva intambara yatangira mur’iki gihugu kiza ku mwanya wa kabiri mu bituwe cyane ku mugabane w’Afurika, mugihe ababarirwa muri za Miliyoni bo mu majyaruguru ya Ethiopia bakeneye ubufasha bwihutirwa.

 Minisitiri w’intebe, Abiy Ahmed, wegukanye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, yohereje ingabo  za leta muri Tigray mu Gushyingo 2020 guhirika ingabo za TPLF ,avuga ko zari zagabye ibitero ku birindiro by’ingabo za leta biri mur’iyi ntara. 

 Mu ntambara itunguranye muri Kamena(8) 2021, TPLF yigaruriye igice kinini cya Tigray maze igera muri Afar na Amhara, mbere yuko amakimbirane ahagarikwa ku bwumvikane.

 Sep 12, 2022 - 14:16