
Cameroun: Leta yahawe amasaha 48 yo gufungura abatawe muri yombi bamagana ibyavuye mu matora
Nov 10, 2025 - 09:18
Issa Tchiroma Bakary, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Cameroun, yahaye leta amasaha 48 yo kuba yarekure abasaga 2000 batawe muri yombi mu mvururu zakurikiye amatora yo ku wa 12 Ukwakira (10). Yaburiye ko nibatarekurwa, abaturage bashobora kwirwanaho. Ni mu gihe leta yo ivuga ko abafashwe bari mu bikorwa byo gusenya no gusahura mu gihe cy’imyigaragambyo.
kwamamaza
Issa Tchiroma, wigeze kuba minisite w'Intebe w'iki gihugu ndetse wari umukandida -Perezida agatangaza intsinzi, yagaragaye mu mashusho ku wa 9 Ugushyingo (11) avuga ko akivuganira "nk’Umukuru w’igihugu watowe” kuko atemera intsinzi ya Paul Biya, watangaje ku mugaragaro ko yatsinze amatora ku nshuro ya munani na komisiyo y'ammatora yigenga ya Cameroun. Yashinje ubutegetsi gukora urugomo rwo gufata ibihumbi by’abaturage bazira ibitekerezo bya politiki.
RFI ivuga ko mu mvugo ikarishye, yavuze ko mu masaha 48 leta igomba kurekura abantu bose bafashwe mu gihe cy’iyi mvururu, bitaba ibyo abaturage ubwabo bakifatira ibyemezo byo kwirwanaho.
Yibukije ko kuva yatangaza imyigaragambyo no kwigua mu rugo, inzego zishinzwe umutekano zokeje igitutu ku batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Nubwo nta mibare leta iratangaza, amatsinda y’abanyamategeko amaze gushyiraho uburyo bwo gutabara abafashwe, naho imiryango ya sosiyete sivile ikavuga ko abarenga 2000 bafashwe, ndetse n’abasaga 30 bakaba bariciwe muri izo mvururu.
Leta yo, ibinyujije kuri Benoît Ndong Soumhet wo muri Perezidansi akaba n’umuyobozi muri RDPC, yahakanye ko ari politiki iri inyuma y’ifatwa ry’abantu, ivuga ko byakozwe mu rwego rwo kubungabunga umutekano no guhagarika ibikorwa byo kwangiza. Yanibajije kandi ku mbaraga Tchiroma avuga ko afite kugira ngo ashyire mu bikorwa ibyo yise “kwirwanaho”.
Gusa amagambo ya Tchiroma akomeje kongera umwuka mubi wa politiki muri Cameroun, igihugu kimaze igihe mu bibazo by’amatora n’amakimbirane hagati y’ubutegetsi n’abatavuga rumwe na bwo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


