Kiliziya n’Akarere ka Musanze byitandukanyije n’amakuru y’amabonekerwa ya Bikira Mariya mu Gataraga

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwatangaje ko butemeza amakuru yakwirakwiye avuga ko mu Murenge wa Gataraga habereye amabonekerwa ya Bikira Mariya. Bwasabye abaturage kwirinda ibihuha, mu gihe Kiliziya yibukije abakirisitu bayo ko kwemera kwayo kugendera ku nkingi eshatu kandi kwemera amabonekerwa bifite inzira binyuramo.

kwamamaza

Inkuru y’aya mabonekerwa yatangiye gukwirakwira mu gitondo cyo ku wa 17 Mutarama (01) 2026, bivugwa ko Bikira Mariya yabonekeye abana babiri biga mu Rwungwe rw’Amashuri rwa Rwinzovu, ndetse ko ishusho ye igaragara ku ipoto y’amashanyarazi no ku biti bisanzwe. Iryo shuri riherereye mu Mudugudu wa Rwinzovu, Akagari ka Murago, mu Murenge wa Gataraga ho mu Karere ka Musanze.

Ikibyamakuru IGIHE cyatangaje ko gifite amakuru y'uko ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 16 Mutarama (01) 2026, abana babiri bavuye ku ishuri batashye bageze munsi yaryo babona ishusho bavuga ko ari iya Bikira Mariya ateruye Umwana Yezu bambaye imisaraba, igaragara ku ipoto y’amashanyarazi ndetse bakomeza kuyibona mu biti bisanzwe. Abo bana barimo umukobwa uri mu kigero cy’imyaka umunani n’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka icyenda, biga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Nyuma yo kubona ibyo bavugaga ko bidasanzwe, bayisangije abanyeshuri bagenzi babo, na bo bayisangiza abarimu, inkuru ikomeza gukwirakwira kugeza mu rukerera rw’umunsi wakurikiyeho, aho hateraniye abaturage benshi.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Busogo, Jean Bosco Nambaje, mu itangazo yasohoye ku wa 18 Mutarama (01) 2026, yavuze ko kwemeza amabonekerwa bigira inzira binyuramo. Ysabye abaturage kwirinda ibihuha no gukwirakwiza ubutumwa butera urujijo n’ubwoba. Yibukije abakirisitu ko ukwemera kwabo gushingiye ku nkingi eshatu ari zo Ibyanditswe Bitagatifu, inyigisho z’ubuyobozi bwa Kiliziya n’uruhererekane rwa Kiliziya, anabasaba gukurikiza umurongo wa Kiliziya.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, Umuyobozi wako Nsengimana Claudien yavuze ko atemeranya n’abaturage bavuga ko habaye amabonekerwa, asobanura ko abana babonye igiti cyari cyishushanyije kigatanga ibara, inkuru ikwirakwira nyamara nta kintu kidasanzwe cyabaye.

Kugeza ubu, amabonekerwa ya Bikira Mariya yemewe mu Rwanda ni ay’i Kibeho yabaye mu myaka ya za 1980.

 Jan 19, 2026 - 12:09