Aba Agent barembejwe no kwibwa na bamwe mu babagana

Bamwe mu bakozi bakorera sosiyete z’itumanaho mu Rwanda bazwi nkaba Agent baravuga ko bafite ikibazo cy’uko bibwa na bamwe mu baguzi babagana binyuze kuri Telefone basanzwe bakoresha muri aka kazi. Bageza ikibazo kuri sosiyete bakorera zikabafungira imirongo yabo bakoresha mukazi aho gukurikirana ababibye ,bikabateza igihombo.

kwamamaza

Ubujura bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefone butakwa na bamwe mu bakorana n’ibigo by’itumanaho  mu Rwanda bazwi nk’aba Agent  bavuga ko bubahombya.

Bavuga ko kandi nyuma yo kwibwa batakira ibigo bakorera aho kubakemurira ikibazo, ahubwo bakabafungira imirongo y’itumanaho bakifuza ko bakorohezwa hagakurikiranwa uwabibye.

Anthony Kuramba ni umuyobozi  ushinzwe itumanaho no kurengera abaguzi mu urwego rw'igihungu ngenzura mikorere (RURA) aravuga ko abahura n’iki kibazo bagana RURA ikabafasha kugikemura.

Yagize ati ni ukubanza kumva, ubundi batwandikiye bakatubwira bati twarenganye muri ubu buryo, twakira ibibazo by'abantu batugannye, ni ukuvuga ngo ikibazo cyose batugejejeho turaganira nabo, turabatumira tukumva uko giteye na kompanyi bakorera nayo tukaganira, ubundi turicarana impande zose tukumva uko ikibazo giteye niba barafungiwe mu buryo butemewe tugasaba ko barenganurwa baramutse bararenganye.   

Urwego rw’igihugu  rw’ubugenzacyaha RIB rwumvikana kenshi rusaba abaturarwanda bose kwihutira kumenyesha RIB igihe batekewe umutwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ,kuko byoroha kubafasha kugaruza amafaranga yabo iyo bahise babivuga, ariko bikaba bishobora kugorana iyo batinze kubivuga.

Niyonkuru Akbaru Isango Star Kigali

 Sep 5, 2022 - 07:49