I Kigali hateraniye inama rusange ya 21 y’inama y’igihugu y’Abagore ku rwego rw’igihugu

Kuri uyu wa 2, i Kigali hateraniye inama rusange ya 21 y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’igihugu, yahuriwemo n’abagore mu nzego zitandukanye, barebera hamwe imbogamizi zikibangamiye iterambere ry’umugore hanafatwa ingamba zifatika zo guhangana nazo.

kwamamaza

Prof. Bayisenge Jeannette, Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango yavuze ko iyi nama ari urubuga rwo kugaragaza ibyagezweho, ndetse ko nubwo ibyagezweho ari byinshi urugendo rw’iterambere ry’umugore rukiri rurerure.

Yagize ati nkuko rero byagaragaye mu myanzuro yari yafashwe mu nama iheruka, imyanzuro yashyizwe mu bikorwa ku kigero cyiza umusaruro rero uragaragara ariko kandi n'inzira iracyari ndende twongera no gushimangira bwa bufatanye n'izo nzego zitandukanye ko igihe ari ikingiki kugirango turusheho gukorana n'ibyo bisigaye inyuma cyangwa se n'ibindi bigenda bivuga dukomeze nguhangana nabyo. 

Nyirajyambere Belancille, Umuyobozi mukuru w’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’igihugu  nyuma yo kugaragaza ibibazo bitandukanye byugarije umuryango binatera kudatera imbere ku mugore yavuze ko icyijyanye no kwitinya ko bagore kigomba guhagarara kuko bigaragaje ko bashoboye.

Yagize ati ikibazo cy'abagore bakitinya turakomeza gukora ubukangurambaga kugirango batinyuke kuko barashoboye niyo bagiye mu mirimo itandukanye ntago bajya bafata ibyemezo bihutiyeho ahubwo babanza kwitonda bakabikora neza.

Abayobozi mu nama z’abagore baturutse mu ntara zitandukanye z’igihugu bitabiriye iyi nama bavuga ko uru ari urubuga baba babonye rwo gutanga ibitekerezo byubaka byafasha mw’iterambere ry’umugore mu gihugu.

Kayitesi Dative, Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu ntara y’Iburengerazuba yavuze ko iyo bahuriye hamwe gutya byoroshya gusubiza ibibazo baba bafite.

Yagize ati ikituzanye harimo byinshi iriya iwacu mu ntara , mu turere aho tuba dufite ibibazo bitandukanye kuko harimo byinshi biba bigihari by'ingorabahizi ariko iyo twahuriye hano hamwe dushaka icyo twakora dushyizemo imbaraga.

Muri iyi nama kandi haganiriwe ku burezi bw’abana, kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana mu mashuri, kurwanya amakimbirane mu ngo, uruhare rw’ababyeyi mu burezi bw’abana, bungurana ibitekerezo, hagamijwe kugeza aheza hashoboka umuryango nyarwanda muri rusange n’umugore by’umwihariko, kugira gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, NST1 igerweho.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Sep 14, 2022 - 08:16