
Imyanda ya plastike ishobora kurenga miliyari 1.2 ku mwaka
Aug 12, 2025 - 10:33
Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bigamije ubufatanye mu bukungu n’iterambere (OECD) uraburira ko mu gihe nta gikozwe, imyanda y’amaplastike ishobora kugera kuri toni miliyari 1.2 ku mwaka mu 2060. Watangaje ibi, mugihe i Geneve hari kubera ibiganiro bya nyuma byo gushyiraho amasezerano mpuzamahanga agamije guhangana n’iki kibazo, aho ibihugu bicukura peteroli bikomeje kwanga kugabanya za plastike bikora.
kwamamaza
Ibi biganiro birimo guhuza ibihugu 180, biteganyijwe ko bizasozwa ku wa Kane nyuma y’iminsi icyenda. Ibihugu bicukura peteroli bifashijwe n’umubare munini w’abashoramari mu nganda zitunganya Peteroli bikomeje gushyira imbere isubirwamo ry’ibisigazwa by'amaplastike aho kugabanya umusaruro wayo. Iyi myumvire ishyidikanywaho n’abarengera ibidukikije, bavuga ko ishobora guca intege ntego z’amasezerano.
OECD yerekana ko hagati ya 2000 na 2020 imyanda y’amaplastike yikubye kabiri, kandi niba nta ngamba zikomeye zifashwe, mu myaka 35 iri imbere, iyo myanda ishobora kurenga toni miliyari 1.2 ku mwaka.
Icyumweru cya mbere cy’ibiganiro cyarangiye nta kintu gifatika kigezweho mu masezerano yo kugabanya ikorwa ry’amaplastike, bitewe no kutumvikana ku ntego n’ikibazo cyayo, nubwo ibiganiro nk'ibi bimaze imyaka ibiri n’igice bitangiye.
Ubushakashatsi bwakozwe muri 2022 na Tsinghua University yo mu Bushinwa bwerekanye ko 98% by’amaplastike aturuka kuri peteroli na gazi, bigaragaza isano ikomeye hagati y’izi nganda.
Arabia Sawudite, Uburusiya na Iran biri ku isonga ry’ibihugu byiswe “petrochemical bloc” byanga gahunda yo kugabanya ikorwa rya plastike. Ibi byoyongera kuri Irak, Koweti, Misiri (Egypt), Kazakisitani na Azerubayijani. Leta Zunze Ubumwe za Amerika nazo zigendera kuri politiki isa n’iyo, nk’uko byemezwa na Delphine Lévi Alvarès wo muri CIEL.
Francis Perrin wo muri IRIS avuga ko ibi bihugu bifite inyungu mu kwagura inganda zitunganya ibikomoka kuri peteroli, kuko amaplastike yabaye isoko rishya ritanga inyungu mu gihe isoko rya peteroli mu ngendo no mu ngufu rigenda rigabanuka bitewe n'ikorwa ry'ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, cyangwa iterambere mu bijyanye n'ingufu n'imirasire y'izuba.
Raporo ya CIEL igaragaza ko abashoramari 234 bo mu nganda za peteroli n'ubutabire biyandikishije mu biganiro biri kubera i Geneva, baruta kure intumwa z’ibihugu byose bya EU. Muri bo, 19 bari mu delegasiyo z’ibihugu nka Misiri, Kazakisitani, Ubushinwa, Iran, Chili na Repubulika ya Dominika.
Ibihugu bicukura peteroli bivuga ko ikibazo biterwa n'ibikoresho by'amaplastike kigaragara iyo imaze gukoreshwa, bityo bigasaba kongera imbaraga mu kongera gutunganya ibyo bikoresho, aho kugabanya umusaruro w'ibikorwa.
Ariko Lévi Alvarès abibona nk’uburyo bwo kuyobya ibiganiro, kuko ku isi hose ibikoresho by' amaplastike byongera gutunganywa bingana na 9% gusa.
Ibi bavuze ko nyuma y’imyaka itatu y’amagerageza yo kuganira ku masezerano yo kubaganya ikorwa ry'ibikoresho nk'ibi, uyu munsi ibiganiro bigeze ku rwego rukomeye kandi ntibiri gutanga icyizere cyo kurengera abantu n’ibidukikije.
@rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


