
Gisagara: Babangamiwe n'amabandi afata ku ngufu abagore n'abakobwa
Apr 7, 2025 - 10:20
Mu karere ka Gisagara, mu kagari ka Duwani, abaturage barasaba inzego z’umutekano ingabo na Polisi by’u Rwanda, kubafasha guhashya itsinda ry’amabandi ryitwaza intwaro gakondo rigategera mu nzira abagore n’abakobwa, abandi rikabasanga mungo zabo, rikabambura, rikanabafata ku ngufu.
kwamamaza
Muri uyu murenge wa Kibirizi, mu kagari ka Duwani, abari muri iri tsinda ry’amabandi, ngo baba bari mu muhanda uva ahitwa muri Duwani ukerekeza i Gisanze unyuze mu ishyamba rwagati rihari.
Aya mabandi ngo ateye inkeke, kuko afata abagore n’abakobwa ku ngufu, abategeye mu nzira bataha cyangwa bazindutse, yewe hari n’abo asanga mu nzu mu gicuku cyane cyane nk’abadafite abagabo.
Umwe mubo byabayeho ati "navugije indura aho kugirango birukanke bampunga bahita bafata umupanga bakubita ku kirahure cy'urugi barakimena bansanga munzu bahita bankubita ikibambasi cy'umupanga mpita ndyama hasi, banyatse telefone barambwira ngo mbahereze n'amafaranga mfite, ino urugomo rumeze nabi cyane, ubu kujya kuryama munzu babinkoreyemo mba mfite ubwoba bwinshi".
Si ikibazo cy’uyu gusa. Abaturage bifuza ko aya mabandi yitwaza intwaro gakondo, yahashywa kuko babona imbaraga zabo z’irondo zitayashobora.
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome, avuga ko ikibazo cy’uwafashwe ku ngufu n’aya mabandi, kiri gukurikiranwa ariko abagabo akabasaba kurara amarondo uko biri.
Ati "iryo tsinda ntabwo turizi ariko turaza gukurikirana tumenye niba koko rihari, uwaba afite ibibazo nawe turaza gukurikirana tumurebe turebe icyo twamufasha kuko hari ubufasha bugenewe abatishoboye, nta muntu ushobora kuva kure ngo aze kwiba mu mudugudu akenshi usanga ari abavandimwe, abana babo, haramutse habonetse ikintu kidasanzwe batumenyesha tugafatanya, abagabo bagomba kurara amarondo, ari Polisi ari RIB ndetse n'ingabo nta kintu gishobora kunanirana".
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo igaragaza ko umwe muri aya mabandi ufata ku ngufu abagore n’abakobwa akanabuza umudendezo abaturage, ari mu maboko y’ubugenzacyaha, igasaba abaturage gukomeza kuyitungira agatoki abica umutekano.
Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Gisagara
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


