Menya impamvu abana bagwingira nubwo ababyeyi babo baba bafite amashereka

Nubwo impuguke zivuga ko nta mubyeyi utagira amashereka, ubushakashatsi bwerekana ko 16% by’abana bari munsi y’amezi atandatu bagwingira bitewe no kutonswa uko bikwiye. Ibi bituruka ku myumvire ikiri hasi ya bamwe mu babyeyi n'ubumenyi buke ku migirire ku konsa neza.

kwamamaza

Nk’uko bisobanurwa na Ntimugura Jean Yves, ushinzwe imirire myiza muri gahunda ya Enough Campaign ya NCDA, ababyeyi bamwe batangira guha abana amazi n’imfashabere mbere y’uko buzuza amezi atandatu. Abandi babura ubumenyi ku buryo bukwiriye bwo konsa, cyangwa bagatangira kubavangira kuko bibwira ko babonsa ntibahage, nyamara ikibazo kiba ku buryo bonsa mo umwana.

Ikindi kibazo gikomeye ni amakimbirane yo mu ngo, aho abagore bonsa bashobora guhozwa ku nkeke n'abo bashakanye, bigatuma umubyeyi atabona umutuzo ngo yonse umwana neza. Hari kandi umuhanyayiko no kutonsa abana ku gihe.

Ntimugura avuga ko konsa neza bitangira umwana akivuka.

Ati:" Duhere umwana akivuka mu isaha ya mbere agashyirwa ku ibere akonka ya mashereka y'umuhondo. Kandi noneho agakomeza kumwonsa kugera ku mezi atandatu ya mbere, akirinda ko yavangamo n'amazi. Kuvuga ngo ngiye kuvangamo amazi kubera ko umwana afite inyota ntabwo ari byo."

Yongeraho ko "Umwana iyo umushyize ku ibere agafata imoko neza ikajya mu kanwa aronka noneho uko yonka ya mashereka ya mbere aba akungahaye ku mazi amumara inyota. Uko amara umwanya ku ibere ni ko amashereka agenda akomera akungahara ku ntungamubiri. Niyo mpamvu konsa neza ari ugushyira umwana ku ibere wakarabye, kandi umubyeyi nta kimurangaje, bahuje urugwiro, yirinda ko kureba kuri telefoni cyangwa se kurangarira ibindi bintu."

Anavuga ko umubyeyi akwiye kwirinda kuvana umwana ku ibere amujyana ku rindi buri kanya.

Ati:" Umwana aba agomba kubanza guhumuza ibere rya mbere akabona kumushyira ku rindi."

Ibi kandi bijyana ko kuba igihe agiye ku kazi, umubyeyi yikama akamusigira amashereka kugira ngo umubyeyi abashe konsa gusa umwana mu mezi atandatu nta kindi amuvangiye.

Jean Yves ashimangira ko amashereka yonyine ahagije ku mwana w’amezi atandatu, bityo adakeneye kuvangirwa.

Ati:"Amashereka arimo intungamubiri, proteins, ibinure, ibirinda indwara, ibitera imbaraga.... Ntabwo umwana akeneye kunganirwa kuko ibiri mu mashereka kandi birahagije. Noneho anakungahaye ku mazi kugira ngo umwana atagira inyota."

Yifashishije urugero yavuze ko hari ababyeyi baha abana babo amazi ariko agasukari kandi ibyo byose bitemewe kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima bwe.

Iyo umwana atonswa neza, agira ubudahangarwa bucye, agira imirire mibi, ararwaragurika kuko umubiri we utabasha kwirema mo abasirikare bakomeye babasha guhangana n'indwara cyangwa udukoko (microbes) twinjira mu mubiri. Ibyo kandi bishobora kumutera ibyago byo kuba yapfa.

Mu cyumweru ndetse n'ukwezi kwahariwe konsa kwatangiye ku wa 1 Kanama (08) 2025, NCDA ivuga ko izibanda ku nsanganyamatsiko igira iti: “Konsa neza, ahazaza heza”. Intego ni ukuganira ku byuho bihari bituma ababyeyi batonsa neza no gushishikariza buri wese kugira uruhare mu gufasha abonsa.

Nimugihe ubushakashatsi bwa DHS 2019–2020 bwerekanye ko 19.1% by’abana bari munsi y'amezi atandatu bavutse bonswa bakanavangirwa. Ni imibare yazamutse ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2015.

 Aug 1, 2025 - 14:18