DR Congo na M23 bemeranyije guhagarika imirwano nyuma y’ibiganiro i Doha

Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) na AFC/M23 bemeranyije guhagarika imirwano ako kanya, nyuma y’ibiganiro byubaka kandi byabayeho mu kuri byabereye i Doha muri Qatar. Ibi byatangajwe ku mugaragaro binyuze mu itangazo impande zombi zasohoye ku mbuga nkoranyambaga ku wa kabiri.

kwamamaza

Muri iryo tangazo, RDC na AFC/M23 bagaragaje ko bemeranyije guhagarika imvugo z’urwango n’izikangisha, basaba abaturage bose kubahiriza ibi byemezo. Bavuze ko igikorwa cyatangijwe kigamije kugera ku gahenge karambye, mu rwego rwo kurangiza intambara zo mu burasirazuba bwa RD Congo mu mahoro.

Impande zombi zasobanuye ko izi ntambwe zitegura inzira y’ibiganiro bigamije amahoro arambye, bizibanda ku mpamvu nyakuri z’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo no ku buryo bwo kubirangiza burundu. Bemeje ko bazakomeza kubahiriza ibyo bemeranyijweho kugeza ibiganiro birangiye.

Bashimiye leta ya Qatar ku ruhare rwayo rukomeye mu gutegura no gushyigikira ibi biganiro, byagize uruhare rukomeye mu gutuma impande zombi zongera kuganira mugihe byasaga n'ibigoranye.

Ibi biganiro byatangijwe mu ibanga kuko hashize ibyumweru bibiri nta ruhande na rumwe rwari rwatangaje ibyabivuyemo mbere. Umuhuza Qatar, wagize uruhare rukomeye muri ibi biganiro, ntacyo yari yatangaza ku mugaragaro ubwo iri tangazo ryasohokaga.

Itangazo rya Kinshasa ryashyizweho umukono na Papy Mbuyi Kanguvu, uhagarariye RDC mu biganiro, mu gihe irya AFC/M23 ryasinyweho na Lawrence Kanyuka, umuvugizi w’uyu mutwe.

Iri tangazo rije kandi nyuma y’uko Massad Boulos, umujyanama wa Perezida Donald Trump kuri Afurika, asuye akaganira na RD Congo n'ibihugu byo mu karere, agatangaza ko Amerika ishyigikiye inzira y’ibiganiro mu gukemura ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bw'iki gihugu.

 Apr 24, 2025 - 08:30