Uwahoze muri MINUAR yaganiriye na Dr Bizimana ku kamaro ko kubika ibimenyetso by’amateka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, Umunya-Sénégal Gen. Babacar Faye, wahoze mu Ngabo zari mu butumwa bw’Amahoro bwa Loni mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi (MINUAR), baganira ku kamaro ko kubika ibimenyetso by'amateka no gukomeza kurwanya ingengabitekerezo yayo. 

kwamamaza

Babacar Faye ari mu Rwanda aho yitabiriye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, anitabira n’Inama Mpuzamahanga ku Kurwanya Jenoside, yahuriranye no kwizihiza imyaka 30 ishize  Umuryango IBUKA utangiye urugendo.

Mu biganiro yagiranye na Minisitiri Dr  Jean Damascène Bizimana ku wa kane, bagarutse ku kamaro ko kubika neza ibimenyetso by’amateka ya Jenoside no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uru ruzinduko rugaragaza akamaro k’ubufatanye mpuzamahanga mu gukomeza urugamba rwo kurwanya Jenoside no gusigasira amateka, hagamijwe ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera kubaho ahandi ku isi.

 Apr 9, 2026 - 15:39