Uruhare rw'ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibisubizo butanga mu gukumira no kurwanya ingaruka zayo

Kuri uyu wa 2 mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda habereye inama nyunguranabitekerezo yigaga ku ruhare rw’ubushakashatsi bukorwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibisubizo butanga mu gukumira no kurwanya ingaruka zayo.

kwamamaza

Mu gihe habura iminsi mike u Rwanda rukibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda hateraniye inama yahuje inzego zitandukanye ziga ku ruhare rw’ubushakashatsi bukorwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n’ibisubizo butanga mu gukumira no kurwanya ingaruka zayo.

Dr. Kalinda Francois Xavier Perezida wa Sena ati "iyi nama ibaye mu gihe twitegura kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri iyi myaka 30 hakaba harakozwe ibikorwa bitandukanye, ibi bikorwa byose byakozwe ubushakashatsi bwagiye bubigiramo uruhare rukomeye, muri iyi nama twagiragango dusuzumire hamwe uruhare rw'ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibisubizo butanga mu gukumira no kurwanya ingaruka zayo hagamijwe cyane cyane uburyo twahangana nikwirakwizwa ry'ingengabitekerezo ya Jenoside igenda ifata indi ntera yambukiranya imipaka y'igihugu cyacu".

Dr. Emmanuel Hakizimana umushakashatsi akaba n’umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubushakashatsi no gushyiraho politike muri MINUBUMWE, avuga ko ntawukwiye kwirengagiza uruhare ubu bushakashatsi bugira cyane cyane mu kumenya ukuri kw’amateka kandi gushingiye ku bimenyetso.

Ati "mu bushakashatsi bwose butugirira akamaro gakomeye mu kumenya ukuri, ukuri kw'amateka, ukuri gufite ibimenyetso atari ukuri kujyanye n'amarangamutima, kugirango tubigereho twifashisha inyandiko zaba iza Leta n'izindi zose zishobora kuduha amakuru ku mibereho y'abanyarwanda ndetse n'inyandiko zose zishobora kuduha ibimenyetso cyangwa amakuru yitegurwa rya Jenoside".      

Bamwe mu bashakashatsi bitabiriye iyi nama baragaragaza igikwiye kwitabwaho kugirango imbogamizi zibarizwa muri uru rwego zikurweho bityo butange umusaruro kurushaho.

Umwe ati "imbogamizi zirahari yaba ari izirebana n'ubushobozi bwo gukora ubushakashatsi, imbogamizi yakitabwaho ni gute tuzakomeza gufata no kwifashisha ibiva mu bushakashatsi mu kugena ibikorwa na za politiki z'igihugu, ubushakashatsi bube umusemburo wo gutandukanya icyatsi n'ururo".   

Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo ushakishije kuri murandasi mu masegonda 20 gusa uba umaze kubona inyandiko zigera ku 2735 zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Mar 20, 2024 - 07:36