
Ibigo by’amashuri byose bigiye guhabwa icyumba cy’ikoranabuhanga mu rwego rwo gufasha abanyeshuri
Jun 20, 2024 - 08:44
Mu gihe u Rwanda rukomeje guteza imbere ikoranabuhanga, Minisiteri y’Uburezi iravuga ko ibigo by’amashuri byose bizahabwa icyumba cy’ikoranabuhanga mu rwego rwo gufasha abanyeshuri guhuza ubumenyi bahabwa n’ikoranabuhanga.
kwamamaza
U Rwanda nk’igihugu kiyemeje gushingira ubukungu bwacyo ku bumenyi, gikeneye kurushaho kunoza ireme ry’uburezi rikajyanishwa n’ibihe, aho magingo aya isi iri kwihuta mu ikoranabuhanga, ibyo Irere Claudette Umunyamabanga wa leta muri MINEDUC, aheraho avuga ko bari gukora uko bashoboye ngo amashuri yose yo mu Rwanda atezwe imbere mu ikoranabuhanga, ndetse n’ahataragera icyumba cyahariwe imyigire y’ikoranabuhanga ngo birigukorwaho.

Ati "turimo kugera kurugero rushimishije, uyumunsi amashuri afite umuriro yose afite ibyumba by'ikoranabuhanga ndetse afite na internet dusigaranye ikibazo cy'amashuri ataragira umuriro ariko ahandi hose hashoboka turimo gushyiramo imbaraga kugirango hose ibikoresho by'ibanze by'ikoranabuhanga bibe bihari, birenze gusa kugira ibyumba ikoranabuhanga ryakoreshwa gute mu kwiga no kwigisha ni urugendo, aho ho umuntu agomba gushyiramo imbaraga ku buryo ikoranabuhanga rikoreshwa mu kwiga no kwigisha".
Abiga kuri bimwe mu bigo by’amashuri byagezweho n’icyumba cy’ikoranabuhanga bavuga ko bagitegerejeho byinshi mu myigire yabo. Bamwe mu baganiriye na Isango Star ni abiga ku rwunge rw’Amashuri rwa Dihiro mu karere ka Bugesera.
Umwe ati "iyo twiga turaza tugakora ubushakashatsi kuri izi mudasobwa tukabona ubuhinzi bwo hanze uko babikora, tukareba uko bavomerera hirya no hino mu bihugu bindi natwe tukarushaho kwaguka mu bwonko".
Undi ati "ibyo mwarimu yatweretse bikaba byatugoye cyangwa se tutari kubyumva neza tuza kuri mudasobwa twarangiza tukabishakisha kuri interinete".
Undi nawe ati "iki cyumba kizajya kidufasha gukora ubushakashatsi dushake ubumenyi bundi bwimbitse ku bintu mwarimu aba yaduhaye".

Dr. Nelson Mbarushimana, Umuyobozi mukuru w'urwego rushinzwe uburezi bw'ibanze REB, arasaba abayobora ibigo by’amashuri bifite icyumba cy’ikoranabuhanga kukibyaza umusaruro abanyeshuri bose bagahabwa umwanya wo kukigiramo.
Ati "abayobozi b'ibigo by'amashuri barasabwa kubikoresha umunsi ku munsi kuva ku isaha ya mbere kugeza ku isaha ya nyuma abanyeshuri bakabyigiramo n'abarimu nabo bakabikoresha babyishirizamo".
Kuri uyu wa Gatatu, Minisiteri y'uburezi binyuze muri REB ku bufatanye n’umuryango w’Abanya-Korea KOICA, batashye ibyumba bishya 8 by’ikoranabuhanga biza bisanga ibindi 61 byose bikaba 69 byubatswe mu gihe cy’imyaka 4 mu mushinga ugamije guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi urangiye utwaye miliyoni 7 z’amadorari ya Amerika ni ukuvuga asaga miliyali 8 mu mafaranga y’u Rwanda.
Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


