
Uruhare rw'ibiganiro mu gukemura amakimbirane mu miryango
Aug 22, 2024 - 08:15
Mu murenge wa Nyamirambo wo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, hari imiryango ivuga ko nyuma yo kumara igihe kinini ibana mu makimbirane yicajwe ikaganirizwa ku buryo bwo gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro n’ubwumvikane none ubu ikaba ibanye neza.
kwamamaza
Nkuko ari gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda igamije kugira umuryango ushoboye kandi utekanye, ku bufatanye n’umurenge wa Nyamirambo, ibiro bitanga ubufasha mu by’amategeko (MAJ) inzego z’umutekano n’iz’ibanze mu karere ka Nyarugenge bakomeje ibikorwa bigamije kunga imiryango ifitanye ibibazo n’amakimbirane maze bakaganirizwa ndetse bakavaho biyunze kandi bikemutse burundu.
Madamu Agatesi Marie Laetitia Mugabo umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyarugenge ati "ni igikorwa gitegura ingo zibanye mu makimbirane kigahuza ubuyobozi, kigahuza inzego zose zifite aho zihuriye n'umuryango, habaho ubukangurambaga, ni igikorwa kirimo ibice 2; ababana mu makimbirane, ababyeyi bafite abana bari mumuhanda, iyo bamaze kugera hano haza umugabo n'umugore bakaganirizwa buri rwego ruba rwateguye ikiganiro bakabaganiriza bagahabwa inyigisho, bakabatinyura, hakurikiraho igikorwa cyo kujya kubatega amatwi tukinjira mu muzi w'ikibazo".
Imwe muri iyo miryango yaganirijwe, ivuga ko ishimira abateguye icyo gikorwa kuko hari ibibazo by’ingutu bihakemukira, bakifuza ko iyo gahunda yagezwa n’ahandi mu mirenge no mu midugudu kuko ari ingirakamaro.

Umwe ati "njyewe izi nyigisho ndazikunze kuko biranyubatse, ni ubwambere mbyinjiyemo, ku bantu barikumwe muri aka kanya bahindura, bagahindura imitekerereze kuko iyo ababyeyi babanye abana nabo barushaho gutera imbere, ndumva iki gikorwa cyajya kidusanga no mu midugudu kuko mu midugudu hari ababa barapfanye ipfunwe ryo kutaza ariko bigeze mu midugudu habaho gutinyuka hari ibikomere byakomoka".
Gusa ngo ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi iki gikorwa kizakomeza kwaguka ku buryo cyagezwa hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo guharanira kugira umuryango mwiza.

Madamu Agatesi Marie Laetitia akomeza agira ati "turifuza umuryango utekanye kandi ushoboye, umuryango utarangwamo amakimbirane utera imbere, niyompamvu ubuyobozi bw'akarere twavuganye bizagera no muyindi mirenge ndetse no mu gihugu cyose".
Uretse gusenyuka kw’ingo, kwongera umubare munini w’abana b’inzererezi ku muhanda, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) hamwe n’imiryango ifatanya nacyo, bavuga ko inkomoko y’indwara zo mu mutwe zikunze kwibasira benshi hamwe n’agahinda gakabije, ahanini ngo biterwa n’amakimbirane abera mu miryango.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


