
Abacuruza inzoga ntibarumva neza ibwiriza ribasaba kudaha inzoga umuntu bigaragara ko yasinze
Feb 7, 2024 - 10:22
Abacuruza inzoga ntibarumva neza ibwiriza ribasaba kudaha inzoga umuntu bigaragara ko yasinze bakabikora bitwaje ko bigoye gusubiza amafaranga inyuma. Ibi barabikora mu gihe amwe mu mabwiriza yashyizwe hanze n’urwego rw’igihugu rw’iterambere RDB agena imikorere y’utubari n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro asaba abacuruza inzoga kutazigurisha ku bantu bari munsi y’imyaka 18, kudaha inzoga abantu bigaragara ko basinze, rikanibutsa abanywa kunywa mu rugero.
kwamamaza
Nubwo benshi mu banywa inzoga bataramenya ingano y’inzoga bagomba kunywa mu kubahiriza gahunda ya tunyweless, Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, asobanura ko n’icupa rimwe ryonyine kurivana mu mubiri bisaba amasaha menshi.
Ati "ku bijyanye no kunywa inzoga amacupa 2 ni menshi cyane kuko icupa 1 kugirango umwijima ubashe kurikura mu mubiri ryamaze kuba uburozi bitwara nibura amasaha nka 16".
Amwe mu mabwiriza yashyizwe hanze n’urwego rw’igihugu rw’iterambere RDB agena imikorere y’utubari n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro asaba abacuruza inzoga kutazigurisha kubantu bari munsi y’imyaka 18, kudaha inzoga abantu bigaragara ku basinze, rikanibutsa abanywa kunywa mu rugero.
Gusa hari bamwe mu bacuruza ibinyobwa birimo n’inzoga bagaragaza ko bigoranye gusubiza amafaranga inyuma bityo ko umuntu niyo yaba yasinze utamwima icyo ushaka kandi ari bukwishyure.
Umwe ati "yasinze nabanza nkamwishyuza mbere kugirango atangendana ubundi njye ngakurikirana ivide ryanjye".
Undi ati "ntabwo umuntu yakwaka icyo kunywa ngo ukimwime cyane cyane ko mu kabari akenshi umuntu aba azanywemo no kwaka ibyo agusanganye, ntabwo wayimwima aguhaye amafaranga".
Nubwo kuri aba bimeze gutya ariko hari n’abemeza ko umuntu wasinze utamwongera izindi nzoga kuko ngo ashobora guteza umutekano mucye bikanagira ingaruka kuri business yawe.
Ni kenshi inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda zagiye zigaragaza ko inzoga n’ubusinzi bukabije ari ikibazo gihangayikishije ndetse zikagaragaza ko inzoga ari intandaro ya zimwe mu ndwara zitandura zirimo umutima, impyiko n’izindi.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


