Umutekano w'umutungo muri za SACCO ugiye gukazwa

Kuwa Gatanu w'icyumweru dusoje i Kigali hari hateraniye inama ihuza ibigo by’imari bito bizwi nka SACCO, byo mu bihugu bigize akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, yitezweho kubonerwamo ibisubizo byinshi mu bibazo byugarije ibigo byimari bito n’ibiciriritse by’umwihariko ikijyanye n’umutekano w’umutungo w’abanyamuryango babigana.

kwamamaza

Ni mu nama yahurije hamwe abayobozi b’ibigo bito by’imari byo kuguriza no kwizigamira, baturutse mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba bizwi nka SACCO.

George Ombado, umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’amashyirahamwe y’ibigo bito by’imari muri Afurika (ACCOSCA) ari nayo yateguye iyi nama, avuga impamvu bahisemo guteranira mu Rwanda.

Ati “Impamvu nyamukuru twahisemo kuza mu Rwanda, tuzi iterambere iki gihugu kiri kugeraho bitewe no kuzamura ubukungu, by’umwihariko uburyo bugenda bushyirwaho bwo kwegereza ibigo by’imari abaturage bo hasi nka SACCO, n’uburyo bwo kuziteza imbere, inyungu nuko kugeza ubu Afurika y’Iburasirazuba ariko karere kari kwihuta kurusha utundi kuri uyu mugabane, kandi twahisemo gukorera hamwe nk’akarere k’Afurika y’Iburasirazuba kugirango tuzamure za SACCO muri ibi bihugu, kandi dutekereza ko u Rwanda nk’igihugu gishobora kuba kitari ku rwego rumwe na Kenya, Uganda na Tanzania bityo turashaka no kubona u Rwanda rwegera ibi bihugu mu bijyanye na za SACCO.”

Abayobozi ba za SACCO mu Rwanda bavuga ko muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba harimo ibihugu byateje imbere za SACCO bityo hari byinshi bari kubyigiraho.

Umwe ati "urebye muri za SACCO z'akarere k'Iburasirazuba bwa Afurika mu bindi bihugu bageze kure cyane bateye imbere kuko SACCO zabo zatangiye kera ubu zimeze neza cyane, twe turi kubigiraho byinshi cyane yaba imiyoborere myiza ya SACCO, yaba imikorere myiza ya SACCO, nk'ibihugu byadutanze gutera imbere mu rwego rwa za SACCO turabigiraho byinshi cyane kuburyo SACCO zacu natwe twarushaho kuzinoza kugirango zibashe kugirira akamaro abanyarwanda".       

Bwana Jackson Kwikiriza, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari mu Rwanda avuga ko abayobozi ba SACCO bitabiriye iyi nama bazigiramo byinshi ndetse ko barimo no kureba uko bakaza umutekano w’ibi bigo.

Ati "turizera ko bazakuramo ikintu gikomeye cyane cy'uburyo bayobora ibigo by'imari neza, uburyo babifasha kunguka, uburyo ibyo bigo by'imari byakemura ibibazo abanyarwanda bafite cyane cyane mu bijyanye no kwihangira imirimo, uburyo umuntu ashobora kwegera ikigo cy'imari agakoresha serivise yacyo bitamusabye kugenda ingendo amafaranga yarafite akayamarira mu matike uhubwo hakoreshwa ikoranabuhanga mu buryo bwo kubona izo serivise, SACCO zigiye guhabwa ikoranabuhanga ku buryo amafaranga aba acunzwe neza".      

Mu Rwanda habarurwa za SACCO zingana na 439, naho muri rusange ibigo bito by’imari mu Rwanda biha serivisi abantu barenga 5,700,000.

Muri 2023 Banki nkuru y’u Rwanda yatangaje ko hari intego yo kugeza kuri 95% by’Abanyarwanda bose muri 2027 bagana ibigo by’imari.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Apr 8, 2024 - 09:25