
Umugore w'imyaka 45 wakoraga uburaya yasanzwe ku muhanda yapfuye
May 5, 2025 - 07:25
Umugore w'imyaka 45 Witwa Skimanizanye Vestine wakoraga uburaya yasanzwe yapfuye, umurambo we uri ku muhanda mu kagali ka Mpenge mu murenge wa Muhoza. Bagenzi be bavuga ko ko yasambanyijwe ku ngufu n'abagabo benshi kugeza ashizemo umwuka. Ibyo kandi bishimangirwa nuko basanze yafatwanwe imbaraga zumurengera kuko ijosi rye ryashwaratuwe. Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagali ka Mpenge yahamirije iby'urupfu rwe, yongeraho ko bategerejwe ko ubugenzacyaha kugira ngo iperereza ritangire.
kwamamaza
Ku i saa kumi n'imwe zo mu gicuku cyo ku wa gatandatu, nibwo umunyamakuru w'Isango star yari ageze mu kagali ka Mpenge mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, aho nyakwigendera AKIMANIZANYE Vestine wari uzwi nka NYIRASAFARI, yarari muvene ryo ku muhanda.
Bagenzi be ari nabo bamugezeho bwa mbere, basubiriyemo umunyamakuru uko byari bimeze mu ma saa tatu z'ijoro.
Umwe yagize ati:"ntabwo ari urupfu rusanzwe. Uko ibintu bimeze, bamurongoye bamukorera ibintu bibi kuko umubiri we wose ni ibisebe pe! Uzi impamvu se? Ibye byose, ubusa bwose buri hanze kandi njyewe nkimubona yari yambaye ikanzu n'igitenge. Ubu aka kanya yambaye ikanzu gusa, nta gitenge. Umubiri wose ni ibisebe, ku gitsina hari ibisebe...bamusambanyije ku ngufu!"
Undi ati:" ntiyararwaye, yari muzima! Nta kibazo yarafite, bukeye ngo yapfuye nari nanze kubyemera. Nonese ko twatashye ari muzima?"

Basaba ko yahabwa ubutabera kuko yasanganwe ibikomere kandi bakanasanga yambaye ubusa kandi batandukanye nawe yambaye.
Umwe ati:"bamuha ubutabera bakareba ikintu cyamwishe...abantu bamukoreye biriya bintu bagafungwa rwose."
Undi ati:"Bamuha agaciro nk'umuntu bakamupima bakamenya n'abamwishe abo aribo."
Ally NIYOYITA uyobora akagali ka Mpenge yahamirije Isango star amakuru y'uru rupfu hamwe nicyo nyakwigendera NYIRASAFARI yakoraga. Yanavuze ko bagiye kumujyana kwa muganga kugira ngo hakamenyekane icyamwishye, ahabwe ubutabera.
Ati:" bibaye ari ukugirirwa nabi agomba kubona ubutabera nk'abandi banyarwanda bose. Uyu bakunda kwita NYIRASAFARI yarasanzwe akora uburaya, ibyo bita muri iki gihe ni Indangamirwa. Kugera ubu dutegereje ibipimo by'abaganga."
Ahagana saa kumi n'ebyiri z'igitondo, nibwo urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha, RIB, rwari ruhageze, hategerejwe agashami gashizwe gufata ibimenyetso byibanze ku murambo kugira ngo ajyanwe kwa muganga.
Bivugwa ko nyakwigendera wakoraga uburaya yaramaze iminsi afunzwe ndetse umwana umwe yarafite yagiye mu gihugu cya Uganda.

@Emmanuel BIZIMANA /Isango star - Musanze
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


