Umugabo ufite ubumuga bukomatanyije abangamiwe n'abamubuza gusezerana imbere y'amategeko

Umugabo ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga utuye mu kagari ka Kageyo ko mu mirenge wa Mwiri avuga ko abangamirwa na mushiki we umubuza gusezerana imbere y'amategeko n'umugore we. Nimugihe ubuyobozi bw'umurenge buvuga ko butazi iby'icyo kibazo ariko bugiye kugikurikirana

kwamamaza

Binesha kiragi utuye mu kagari ka Kageyo, umurenge wa Mwiri wo mu karere ka Kayonza, afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, amaze igihe kinini yifuza gusezerana n'umugore we ariko mushiki we akabyanga. Avuga ko adasobanukirwa n'impamvu zibikutera

Avuga ko kubana n'umugore batasezeranye bimubangamira, agasaba ko yafashwa agaha agacito umugore we.

Mu kiganiro yagiranye n'Isango Star, mu ijwi rya Uzabakiriho Sadamu umusemurira, Binesha yagize ati:" Njyewe Kiragi, nifuje gusezerana byemewe n'amategeko n'umugore wanjye, tujye mu murenge kugira ngo twambikane n'impeta kugira ngo nanjye ngire ishema ry'uko nibatse, ndi umugabo uhamye, ndi kumwe n'umugore atari indaya."

Byukusenge Claudine; umugore wa Binesha kiragi, nawe yemera gusezerana n'umugabo we nubwo afite ubumuga ariko agashimangira ko mushiki we yarabyanze.

Ati:" kubera ko mushiki we yaje inaha kundeba, Areba uriya mwana w'iwabo nuko arambwira ati 'kubyarana nawe nta kibazo ariko gusezerana ndumva bitapfa gukunda.' Numvaga nifuza kuba umugore w'isezerano mu rugo."

Kubangamirwa na mushiki we akabuzwa gusezerana n'umugorewe binemezwa n'abaturanyi b'uyu muryango. Bavuga ko basabye mushiki we kumushakira umugore umukwiye ariko nabyo byaranze. Basaba ko ubuyobozi bwamufasha agasezerana imbere y'amategeko.

Umwe ati:" Kiragi arashaka gusezerana n'umugore we, n'umugore akaboshaka ariko mushiki we ntabwo abishaka."

Undi ati:" bamushimira umugeni se ni bimwe bya kera?! Nibamureke asezerane n'umugore we bazatandukanwe n'amategeko bananiranywe."

Aba baturanyi banavuga ko gusezerana kwa Kiragi n'umugore we ari uburenganzira bwe.

Gusa ku ruhande rwa mushiki wa Binesha kiragi, ariwe Nyirarukundo Beatrice, avuga ko impamvu yanga ko musaza we asezerana imbere y'amategeko n'umugore we ari uko abagore ashaka bose baza bishakira imitungo ye.

Ati:" mbyanga kuko bava mu mazu yandi nuko byabananira bakajya kuruhukira muri iriya nzu. Ninayo bagamije. Ibyo byakunda rwose tugiranyr amasezerano."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'inama y'igihugu y'abantu bafite ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, avuga ko ibyo Binesha kiragi akorerwa na mushiki byo kubuzwa uburenganzira bwo kuzuza gahunda za Leta nk'abandi banyarwanda bidakwiye. Icyakora avuga ko bagiye kubikurikirana.

Ati:" ayo ni amakosa kuko niba yarashatse ni uko abifitiye ubushobozi kandi ni uburenganzira bwa muntu, ni uburenganzira bwe. Ibyo rwose ni ukumubangamira mu buryo bukomeye. Binyandikire muri message noneho nzabyikurikiranira."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Mwiri, Rucyeribuga Joseph, yabwiye Isango Star ko batari bazi iki kibazo cya Binesha ariko bagiye kugikurikirana kugira ngo gikemurwe.

Ati:" kubana mu buryo bwemewe n'amategeko tubishishikariza abanyarwanda bose, ntabwo rero bukwiye kubangamirwa n'umwe mu banyamuryango. Wenda ubwo ibyo tuzabikurikirana."

Ubusanzwe mu bibuza umuntu gusezerana imbere y'amategeko nk'uko bikubiye mu ngingo ya 198 y'itegeko rigenga abantu n'umuryango, aho iyi ngingo igaragaza ibijyanye n'imiziro mu gushyingirwa, nta na kimwe cyabuza Binesha gusezerana n'umugore nubwo afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Gusa bamwe mu baturanyi b'uyu muryango bavuga ko niba mushiki we adashaka ko asezerana yazaza akajya amwitaho kuko uwo ari kwanga ko basezerana niwe umumenyera buri kimwe cyose nkenerwa.

@Djamali Habarurema/ Isango Star- Kayonza.

 Dec 3, 2024 - 11:21