Uko Itegeko ryo kongera iminsi y'ikiruhuko cy'ababyeyi ryakiriwe

Mu gihe mu Rwanda Itegeko rigena ikiruhuko cyo kubyara cyongerewe kikavanwa ku byumweru 12 kigashyirwa ku byumweru 14 hari ababyeyi bavuga ko bishimira ko cyongerewe ariko bakavuga ko icyo gihe n’ubundi kidahagije kuko umwana aba atarageza igihe cyo kuba yasigwa n’umubyeyi we igihe kinini, bakavuga ko n’icyo gihe cyarushaho kongerwa kugirango bidateza ikibazo cy’imikurire ku mwana w’uruhinja bitewe no kutabonera ibere ku gihe ndetse no kutonka igihe gihagije.

kwamamaza

Mu Itegeko N°49/2O24 ryo ku wa 04/06/2024 rihindura ltegeko N°003/2016 ryo kuwa 30/03/2016 rishyiraho kandi rigatunganya ibigenerwa abagore mu kiruhuko cyo kubyara.

Iryo Tegeko rishya ryasohotse mu Igazeti ya Leta nomero idasanzwe yo kuwa 11/06/2024, rikaba ririmo impinduka z'ingeri zitandukanye harimo no kongera iki kiruhuko kikavanwa ku byumweru 12 kigashyirwa ku byumweru 14. Bingana n’amezi atatu n'igice.

Ni ikiruhuko bamwe mu babyeyi baganiriye na Isango Star bagaragaza ko bashimira ko hari impinduka yabayeho ariko ngo iyo minsi yiyongereye byaba byiza kurushaho.

Umwe ati "njye kubwanjye numva yafata nk'amezi 6 kuko mba mbona umwana aba akeneye kwitabwaho cyane kuko iyo umubyeyi ari hafi y'umwana biramufasha".

Undi ati "bari kugira byibura nk'amezi 6, gusiga umwana w'uruhinja w'amezi 3 ni ikibazo".

Kuri ibyo, inzobere mu by’ubuzima akaba n’umuyobozi w’ ikigo nderabuzima cya Gahanga cyo mukarere ka Kicukiro, Habumuremyi Jean Baptiste, avuga ko icyemezo cyo kongera ikiruhuko cyakiriwe neza kuko hari ingaruka ibyo bishobora gukuraho yaba ku ruhande rw’umubyeyi ndetse n’umwana.

Ati "nk'abakora mu nzego z'ubuzima twabyakiriye neza cyane, ubona ko iyo minsi yari mike cyane, wasangaga rimwe na rimwe cyane nk'umubyeyi ushobora kuba yabyaye yarabazwe ugasanga akenshi na kenshi aracyananiwe, byari imbogamizi umwana w'ukwezi n'igice aba atarakura, bizafasha umubyeyi kunoza akazi no gutanga serivise, umwana w'amezi atatu n'igice aba ari wa mwana watangiye gukura, niba leta yaricaye ikongera ikiruhuko gihabwa umubyeyi wabyaye sinibaza ukuntu abikorera bo bumva ko bitabareba, nk'umubyeyi ufite amezi atatu n'igice kuza mu kazi byaba byiza bamuhaye n'ikiruhuko cy'umwaka kugirango abifatire rimwe akomeze bitazica akazi".        

Ni Itegeko ryatangiye gukurikizwa ku munsi ryatangarijweho mu Igazeti ya Leta ariko agaciro karyo kagahera kuwa 02/08/2023 kugira ngo abakoresha bahaye abagore ikiruhuko cyo kubyara cy'ibyumweru 14 bashingiye ku lteka rya Minisitiri n°02/MIFOTRA/23 yo kuwa 01/08/2023 bazabone uko bishyuza umushahara w'abakozi babo.

Inkur ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Aug 13, 2024 - 08:21