Masisi: Uduce turindwi twari dutuwe twasigaye ari amatongo, nyuma y'imirwano ya M23, Wazalendo na FARDC

Imirwano imaze ibyumweru bitatu ihanganishije M23, FARDC na Wazalendo yasize uduce turindwi two muri Masisi nta muturage utubarizwamo, bahungira mu mashyamba no muri Walikale. Ni mu gihe ubuzima bwabo bukomeje kuba bubi kubera kubura ibiribwa, ubuvuzi n’aho kuba.

kwamamaza

Imirwano ikomeje gufata indi ntera muri Masisi, Intara ya Kivu ya Ruguru, aho abaturage benshi bavuye mu byabo bagasiga uduce twinshi ntawe wo kubara inkuru.

Amakuru yatangajwe n’abagize sosiyete sivile agaragaza ko kuva ku wa 27 Werurwe (03) 2026, uduce turindwi turimo Bitoyi, Bukumbi, Mutindi, Kirambo, Bunyabaiti, Kashindi na Bulinda yamaze gusigara ari amatongo, abaturage bahahunze kubera umutekano muke.

Aba baturage bahungiye mu mashyamba no mu gace ka Walikale, aho bacumbikiwe mu buryo bw’agateganyo mu mashuri no mu nsengero. Icyakora, Radio okapi yatangaje ko ubuzima bwabo bukomeje kumera nabi, aho babayeho mu bihe bigoye birimo kubura ibiribwa bihagije, serivisi z’ubuvuzi ndetse n’aho kuba hatekanye.

Sosiyete sivile ivuga ko hakenewe ubutabazi bwihuse, igaragaza ko abana n’abasaza ari bo bibasiwe cyane n’inzara n’indwara ziterwa n’imibereho mibi.

Hagati ya tariki ya 9 na 10 Mata (04), hongeye kugaragara indi miryango ihunga nyuma y’imirwano yabereye i Tushunguti. Abaturage baturutse mu bice bya Ufamandu ya mbere muri Kivu ya Ruguru na Ziralo muri  Kivu y'Epfo na bo bahungiye mu gace ka Waloa Loanda muri Walikale, bikomeza kongera ubukana bw’ikibazo cy’impunzi.

Uretse ikibazo cy’ubuhunzi, umutekano muke ukomeje no guhitana ubuzima bw’abantu. Ku wa 29 Werurwe (03), umuforomo wari ushinzwe ikigo nderabuzima cya Kabundi hamwe n’umwungirije biciwe mu gace ka Nyamaboko 2.

Kugeza ubu, imiryango yabo ntirabasha kubashyingura kubera ko hakomeje kuba umutekano mucye bigatuma abaturage badasubira mu byabo.

Sosiyete sivile yasabye ko hakorwa ubutabazi bwihuse, igaragaza ko ubuzima bw’aba baturage bukomeje kujya mu kaga, cyane cyane mu gihe imirwano itaragabanyuka muri aka karere.

@Radio Okapi 

 Apr 15, 2026 - 10:29