Ubwato bw’abimukira 55 barohamye mu nyanja ya Mediterane, harokoka  mbarwa

Ubwato bwa rubber bwari butwaye abimukira n’impunzi 55, barimo abana babiri, bwarohamye mu nyanja ya Mediterane ku nkombe ziri ku ruhande rwa Libya hafi y’umujyi wa al-Zawiya, nyuma yo kurengerwa n’amazi mu rugendo rwari rugamije kwambuka iyi nyanja bajya i Burayi. Abagore  babiri bo muri Nigeria ni bo bonyine barokotse, nk'uko byatangajwe n'ishami ry'umuryango wabibymye ryita ku bimukira.

kwamamaza

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira (IOM), ku wa mbere, ryatangaje ko impanuka yabereye ku nkombe zo mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Libya, aho ubwato bwari bumaze amasaha agera kuri atandatu mu nyanja, butangira kurengerwa n’amazi bukaza kurohama. Abo bwari butwaye bari baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

IOM ivuga ko abagore babiri bo muri Nigeria ari bo barokotse. Umwe muri bo yatangaje ko umugabo we n"abana babiri bari mu bapfuye. Amatsinda ya IOM yahaye abo bagore bombi ubuvuzi bwihutirwa hamwe n’ubundi bufasha bw’ibanze.

Uyu muryango wibukije ko mu mwaka wa 2026 gusa, abimukira bagera kuri 500 bamaze gutangazwa ko bapfuye cyangwa baburiwe irengero ubwo bageragezaga kwambuka inyanja ya Mediterane banyuze muri Libya.

Libya yakomeje kuba inzira ikomeye y’abimukira baturutse munsi y’ubutayu bwa Sahara bashaka kugera i Burayi kuva Muammar Gaddafi yicwa mu 2011, aho umutekano n’ubugenzuzi byahungabanye.

Nubwo imibare yerekana ko ibyago bwo kurohama kubagerageza kujya i Burayi mu buryo bunyuranyije n'amategeko ikomeza kwiyongera, ntiakigaragaza ko bateze guhagarika kugerageza kwambuka. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, inzego z’umutekano za Libya zarekuye abimukira barenga 200 bari bafungiwe muri gereza y’ibanga mu mujyi wa Kufra, nyuma yo gufungirwa mu buryo butari ubwa kimuntu, nk’uko byatangarijwe ikinyamakuru Reuters.

 Feb 10, 2026 - 11:52