Uburyo bushya bwo kwishyura mituweli bwitezweho gukuraho imbogamizi  abaturage bahuraga nazo kubera ibyiciro by'ubudehe 

Abaturage bo mu karere ka Rwamagana baravuga ko uburyo bushya bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza binyuze muri sisiteme imibereho babwitezeho kuzatanga umucyo. Ni nyuma yuko ibyiciro by'ubudehe bavuga ko byatumaga bishyura mituweli idahwanye n'ubushobozi bwabo. Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu isaba abaturage kwihutira kujya ku biro by'utugari twabo kureba ko banditse muri sisiteme imibereho kuko ariyo izajya yifashishwa mu gutanga serivise zitandukanye

kwamamaza

Abaturage bo mu karere ka Rwamagana bavuga ko Sisiteme imibereho igiye kujya yifashishwa hishyurwa mituweli babona izatanga umucyo ku mbogamizi bahuraga nazo. Bavuga ko mu gihe cyo kuyishyura kuko hagenderwaga ku byiciro by'ubudehe, habagaho n'igihe umuntu yashyirwaga mu kiciro kitamukwiriye maze bikamugiraho ingaruka muri serivise zimwe na zimwe, harimo n'iy'uko yishyuraga mituweli idahwanye n'ubushobozi bwe.

Umwe yagize ati:" twajyaga tuvuga ngo kubera iki bamwe bari mu cya mbere, icya kabiri...kandi n'ubundi tugatanga angana. Icyo kintu twajyaga tucyibazaho cyane. Ubu sisiteme imibereho n'ubundi tuzajya dutanga mituweri turebeye kuri iyo sisiteme. Ni ukuvuga ngo umuntu ntabwo azajya yijujuta ngo kuki ndi mu cyiciro kimwe na muganga ? Kubera iki ndi mu cyiciro kimwe na colonel? Ibintu nk'ibyo."

Undi ati:" reba urugero nk'umucuruzi ucuruza miliyoni 5, umuturage utunze inka imwe ngo bafite icyiciro kimwe cya gatatu! Ngo ujye mu cya mbere nawe abe mu xya gatatu, ubwo se ubushobozi burangana? Urumva hari aho bihuriye ahubwo? Iyi ni sisiteme nziza cyane abaturage bose bakwishimira."

Umuyobozi mukuru wungirije w'Urwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rufite mu nshingano gahunda ya mituweli, Louise Kayonga, avuga ko sisiteme imibereho izafasha mu kumenya amakuru ya buri munsi y'abanyamuryango ba mituweli kugira ngo hirindwe ibibazo byakundaga kubaho mu gihe hakoreshwaga ibyiciro by'ubudehe.

Yagize ati:" ni sisiteme itandukanye niyo twari dufite kuko ntabwo umuturage azaba ahagaze ahantu hamwe mu cyicaro runaka, ahubwo umunsi ku munsi uko ubuzima bw'umuturage bugenda buhinduka, iyo sisiteme igahita ibigaragaza."

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, Dr Patrice Mugenzi, avuga ko uburyo bushya bwo kwishyura mituweli hifashishijwe sisiteme imibereho, bukuyeho burundu ibyiciro by'ubudehe byifashishwaga mu gutanga serivise zitandukanye zirimo n'iya mituweli.

Asaba abaturage kwitabira bakiyandikisha ku tugari twabo ndetse bagatanga amakuru y'ukuri.

Ati:"rero ntabwo serivise izajya iratangwa kubera uko umuntu ameze mu cyiciro, ahubwo izajya itangwa biturutse kucyo sisiteme imibereho yagaragaje, kubyo akeneye muri iyo sisiteme. Turasaba umuturage wese kwegera ubuyobozi bw'akagali kugira ngo amenye ko yanditswe muri sisiteme."

Muri uyu mwaka wa mituweli wa 2024-2025, Intara y'Iburasirazuba iri ku mwanya wa mbere mu kwishyura mituweli, aho igeze ku gipimo cya 90%. Akarere ka Kirehe niko kaza imbere muri iyi ntara, aho kamaze kuyishyura ku gipimo cya 96%.

Ku rundi duhande, RSSB itangaza ko amavuriro mato n'ibigo nderabuzima bigiye kujya bihabwa amafaranga ya mituweli mbere, kugira ngo bibashe kugura imiti bitume nta murwayi uzongere kugira ikibazo cyo kubura imiti.

 @Djamali Habarurema/ Isango Star-Rwamagana.

 May 9, 2025 - 09:31