Uburenganzira bw'umuguzi buracyazitiwe na byinshi

Mu gihe hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe Uburenganzira bw'umuguzi, abo mu miryango iharanira uburenganzira bw'abaguzi bagaragaza ko hari ikibazo cy'ubumenyi buke mu kumenya uburenganzira bwabo, bityo ko hakenewe ubukangurambaga.

kwamamaza

Mu gihe kuri uyu wa Gatanu w'icyumweru dusoje, u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga w'uburenganzira bw'Umuguzi, Damien Ndizeye, Umuyobozi w'umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bw'abaguzi, ADECOR, avuga ko umuguzi agifite inzitizi zirimo ubumenyi buke ku burenganzira bwabo.

Ati "abaguzi mu Rwanda ntibaramenya amakuru ahagije, hari byinshi batitabira kubera ko nta makuru bafite, turasaba abanyarwanda guhaguruka mu gihe bahuye n'ikibazo bavuge kugirango kibashe gukemuka, ikindi dusaba nuko inzego, ibigo bya Leta bitandukanye byafasha abanyarwanda kumenya ayo makuru".    

Richard Niwenshuti, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda, asaba abantu bose umenya uburenganzira bwabo kugirango barusheho kubwubahiriza.

Ati "umuguzi afite uburenganzira bwo kumenya amakuru no kwakira amakuru ndetse no kugura ku bacuruzi bifite icyo bivuze, ni ugutanga ibihanywe nibyo abaguzi bifuza, turimo gutekereza uburyo twakubaka icyizere, kubaka icyizere bivuze guhuza ibyo dufite ndetse gucururiza kuri murandasi n'ibyifuzo by'abaguzi bacu ariho tugomba kuganisha twese". 

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'uburenganzira bw'umuguzi hibanzwe ku nsanganyamatsiko igaruka ku kubaka icyizere mu bucuruzi bwifashishije ikoranabuhanga naryo rikigaragara nk'irifite inzitizi zirimo ururimi, icyizere gike ndetse n'amakuru atangwa ku ikoranabuhanga usanga ahabanya n'ukuri kuri kugicuruzwa.

Inkuru ya Gabriel IMANIRIHO / Isango Star Kigali

 Mar 18, 2024 - 08:38